Perezida Kagame ategerejwe nk’umushyitsi w’imena muri Seychelles

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ategerejwe nk’umushyitsi w’imena muri Seychelles, mu kwizihiza ibirori by’umunsi Mukuru w’ubwigenge uteganyijwe ku ya 29 Kamena 2023.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Seychelles ‘Government House’ byatangaje ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda azatangira uruzinduko muri iki gihugu kuva tariki 28 Kamena kugeza tariki 2 Nyakanga 2023.

Seychelles, yabonye ubwigenge tariki 29 Kamena 1976 ibuvanye ku Bwongereza bwayikoronizaga.

Ibiro ntaramakuru, Seychelles News Agency, byatangaje ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko muri iki gihugu ku butumire bwa mugenzi we, Wavel Ramkalawan.

Muri uru ruzinduko umukuru w’Igihugu kandi biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we Ramkalawan, bizabera ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu. Ndetse hazashyirwa umukona ku masezerano atandukanye. Azageza ijambo kubagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Uru ruzaba ari uruzinduko rwa kabiri Perezida Kagame agiriye muri Seychelles, ikirwa kiri mu burengerazuba bw’inyanja y’u Buhinde kibarizwa mu muryango wa SADC.

Muri Kanama 2018, Perezida w’u Rwanda yasuye iki gihugu cy’ikirwa, aho yagiranye ibiganiro na Danny Faure, wari Perezida wa Seychelles icyo gihe.

U Rwanda na Seychelles bisanzwe bifitanye ubutwererane bushingiye ku nteko zishinga amategeko hagati y’ibihugu byombi, n’umubano ushingiye kuri za ambasade.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka