Perezida Kagame atangaza ko bidakwiye ko Abanyarwanda bakomeza kugaragurwa n’amahanga
Perezida Kagame aravuga ko u Rwanda rudashobora kwemera ko amahanga akomeza kurugaragura uko yishakiye, agendeye ku kibazo cya Lt Gen Karenzi Karake wari watawe muri yombi n’Urukiko rwo mu Bwongereza ariko rukaza kumurekura kuko nta cyo rwamushinjaga.
Urukiko rwo mu Bwongereza rwamurekuye nyuma y’ukwezi n’igice afungishijwe ijisho mu Bwongereza, nyuma yo gusanga rudashobora gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’umucamanza wo mu gihugu cya Espagne, wifuzaga ko yoherezwa muri icyo gihugu akaburanirayo.

Ariko mu muhango wo guhigura imihigo y’umwaka ushize wa 2014/2015 no gusinya imihigo mishya y’umwaka wa 2015/2016 wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2015, Perezida Kagame yagaragaje ko hagomba kubaho inkurikizi kuri iki kibazo.
Yagize ati "Ubwo duheruka hano, nababwiraga umwe mu bayobozi b’igihugu cyacu wari wafungiwe mu mahanga, ubu tuvugana yageze mu Rwanda (...) kuba yafunguwe ubwabyo ni intambwe nziza, ariko hakenewe ibisobanuro byimbitse."

Ntabwo abantu bahora bagaragurwa, ikintu mpora mbabwira ni uko tugomba kubyanga, kuko iyo wemeye nyine bakugaragura."
Perezida Kagame yahise asaba abayobozi ko nabo mu byo bakora, bagomba kujya bamenya ko Isi ifite uburyo butandukanye iyobowemo na politiki zitandukanye.

Lt Gen Karake yatawe muri yombi tariki 20 Kamena 2015 ku Kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza, aregwa ubwicanyi bwabaye mu myaka ya 1995 na 1997 n’urupfu rw’Abanya-esipanye bakoreraga mu Rwanda.
Nyuma yo kurekurwa, yageze ku kibuga cy’indege i Kigali kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2015, mu masaha ya mugitondo.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye ndemeranya na Nyakubahwa President ko kurekura Gen. Karenzi bidahagije twese abanyarwanda dukeneye kumva Ubwongereza butanga ubusoro ku Rwanda ndetse no kwisi yose. Ikindi kandi abanyamategeko bacu badufashe kureba uburyo hakurikiranwa abo bose bapfobya nddetse bakifatanya n’abahekuye u Rwanda. Maze twese twikomereze kwiyubakira igihugu kuko bariya nabashaka kudindiza iterambere.
Perezida Kagame ntacyo abanyarwanda twamusimbuza. N’umuyobozi mwiza imana yaduhaye. Impanuro ze ntako zisa. Thanks Mr President for your good leadership