Perezida Kagame asanga umuryango mpuzamahanga nta somo ukura ku bibazo uteza Afurika

Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’umuryango mpuzamahanga muri Afurika kugeza ubu atarawuha isomo, kuko buri gihugu cyose wagiye wivangira mu bibazo byarangiraga bibaye bibi kurushaho.

Perezida Kagame yavuze byinshi ku buyobozi bwe.
Perezida Kagame yavuze byinshi ku buyobozi bwe.

Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yahaye impuguke mpuzamahanga n’abayobozi batandukanye bitabiriye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye i New York.

Yabitangaje yifashishije ingero za vuba za Congo na Libiya ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu mpuguke wari umubajije ku kuba ayobora igihugu gito kidafite ubukungu ariko kikabasha gutera imbere ugereranije n’umuturanyi wacyo nka Congo ifite ibikenewe byose ariko ikaba yaribasiwe n’intambara.

Uwabajije icyo kibazo yasaga nk’aho agaragaza ko Congo ari yo yitera ibibazo ifite. Ariko Perezida Kagame yamusubije ko uko atari ko kuri ijana ku ijana,kuko umuryango mpuzamahanga uvuga ko uharanira amahoro nta na hamwe wayagaruye muri Afurika.

Yagize ati “Mbere na mbere icyabujije Abanye-Congo kugira intambwe batera ni hagati ya Congo ubwayo n’umuryango mpuzamahanga utajya ufata amasomo kuko buri kintu uyu muryango wagizemo uruhare nta kindi wakoze uretse kucyangiza.”

Icyo kiganiro cyari kitabiriwe n'impuguke n'abayobozi batandukanye.
Icyo kiganiro cyari kitabiriwe n’impuguke n’abayobozi batandukanye.

Yavuze ko bigaragazwa n’amafaranga menshi uyu muryango watakarije muri Congo ubinyujije muri ’UN" kugira ngo igarure amahoro mu myaka 20 ariko nta musaruro, ahubwo bigahita bitanga indi shusho y’ikibazo.

Ati “Iyo urebye ko nta musaruro byatanze, ikibazo ntabwo cyaba Congo ahubwo ni abo bafite aho bahurira bafite ikibazo kuko ku buryo bumwe cyangwa ubundi baranagiteje.”

Yahishuye ko hari n’igihe cyageze akabaza abashinzwe misiyo zo kugarura amahoro muri Congo impamvu amafaranga akoreshwa mu basirikare barenga ibihumbi 20 ba "UN"muri Congo atari gushyirwa mu baturage bagakemura icyo kibazo ku bundi buryo.

Libiya: Urugero rw’ugutsindwa kwa “Demokarasi”

Perezida Kagame ni umwe mu bagiye berura bakavuga ko ikitwa demokarasi y’Uburayi n’Amerika kidakwiye kuba igikangisho kuri Afurika. Akavuga ko ashyigikiye demokarasi ko ibaho ariko ntiyifuza ko ibonwa mu ishusho imwe kandi ibihugu bitandukanye.

Muri icyo kiganiro yongeye kubazwa iki kibazo, ariko avuga ko abifuza ko muri Afurika hajyaho demokarasi birengagiza ko ari abaturage bihitiramo ahubwo bikarangira abo bigisha demokarasi ari bo bashaka guhitiramo abaturage icyo bashaka.

Ati “Ni gute nzavuga ko nisanzuye uri kuntegeka uburyo ngomba kubaho ubuzima bwanjye.”

Yakomoje kuri Libiya, yemeza ko n’ubwo yari ifite ibibazo by’ubuyobozi ndetse n’umuyobozi wayo Maoumar Kadhafi atumvikana na benshi, icyo gihugu cyagaragaje ko nta na rimwe umuntu azahitiramo abaturage b’ikindi gihugu icyo bifuza.

Ati “Libiya nta demokarasi. Kadhafi yari afitanye ibibazo na benshi muri Afurika. Wenda yari abifitanye n’abaturage be hari n’ibindi bibazo biturutse hanze ya Libiya. (Umuryango mpuzamahanga) waragiye utera ibibombe muri Libiya birangira na Kadhafi apfuye.

Yunzemo ati “None ikibazo ni iki… Ni ibiki biri kuba muri Libiya ubu? Abantu bashakaga gushyiramo demokarasi bari he? Ese iyo demokarasi irahari? Dushobora kuvuga ingero nyinshi muri Afurika.”

Yavuze ko hari ahari ibibazo muri Afurika ariko buri kibazo gisaba igihe runaka nta mpinduka ishobora kuba mu ijoro rimwe.

U Rwanda si ubusitani buri wese yuhiramo indabo

Perezida Kagame kandi yasubije no ku kibazo cy’abashinja ubuyobozi buriho gukandagira uburenganzira bwa muntu no kutubahiriza uburenganzira bw’itangazamakuru. Yavuze ko abenshi babivuga nta bushakashatsi bakoze cyangwa ari abatekereza ko ibyo bifuza bigomba gukorwa.

Yavuze ko Abanyarwanda ari abantu bafite agaciro kandi bafite intego kimwe n’undi muntu wese uri aho ari ho hose ku isi.

Ati “Abanyarwanda barahari kandi ni abantu nka buri wese uri aha. Ni nk’aho u Rwanda abantu barufata nk’umurima w’indabo buri wese aza akavomerera indabo.

"Igice cy’ubuzima bwanjye cyose nakibayeho mu myobo ndwanira ubuzima bwanjye. Sinari nzi ko nshobora kuramuka. Icyo narwaniraga nta muryango mpuzamahanga wagombaga kukimpa n’ubu icyo nshaka ntibakimpa.”

Yavuze ko kuri ubu,ikimushishikaje ari ugukorera Abanyarwanda icyabateza imbere kandi agakoresha imbaraga zishoboka zose kugira ngo abigereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo Peresida wacu avuga turabishyigikiye, abanyarwanda tuzi icyo dushaka kuko umunyarwa agomba kuba ijisho rya mugenzi we murugamba rw’iterambere no kwihesha agaciro muruhando rwandi mahanga kuko umusaza wacu yaharaniye amahoro kandi abigeraho natwe aduha uwomurage" kandi baca umugani ngo umwambari wu mwana agenda nkase" Imana ikomeze idufashe muri byose.

Gilbert Shingiro yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Bien dit votre Excellence!

che yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

year ibyo kagame avuga nukuri u Rwanda sakarima kindabo ushaka wese aza kuhira,batubonye dukuze sibazi ibyo twanyuzemo.

dushimirimana victory yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka