Perezida Kagame asanga nta gihugu cya Afurika cyatera imbere bitanyuze mu bufatanye

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri, ubwo yari mu nama ihuje Abanyarwanda n’Abanya-Zimbabwe bahagaririye inzego zitandukanye z’ubucuruzi n’ishoramari bagera kuri 200, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko amateka y’ibihugu byombi, yaranzwemo ibihe by’umubabaro n’agahinda, ariko na none n’intsinzi ndetse no kwigira, ku buryo ibyo bihugu byombi ari urugero rukomeye muri Afurika.

Perezida Kagame asanga nta gihugu cya Afurika cyatera imbere bitanyuze mu bufatanye bwo mu karere
Perezida Kagame asanga nta gihugu cya Afurika cyatera imbere bitanyuze mu bufatanye bwo mu karere

Iyo nama yaje ikurikira amasezerano yo mu nzego zitandukanye yasinywe ejo tariki 28 Nzeri 2021 i Kigali hagati y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, amasezerano yashyizweho umukono ni ay’ubufatanye mu buhinzi n’ubworozi (Agriculture & Livestock), ubukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi (Tourism & Business events), Iterambere ry’abikorera (Private Sector Development), ubufatanye mu ikoranabuhanga (ICT & E-Government), hamwe n’ubufatanye mu bijyanye n’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere (Environment & Climate change).

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri bari muri iyo nama, kuri uyu wa gatatu tariki 29 Nzeri 2021, yagize ati “Gutera imbere ntabwo biza mu buryo bworoheje cyangwa ngo bigerweho hatabayeho kwitanga. Bisaba gukora cyane, kwitanga, no kwigira, ariko kwigira ntibisobanura kuba nyamwigendaho. Nta gihugu na kimwe ku mugabane wacu cyatera imbere hatabayeho gukorana mu rwego rw’Akarere kacu. Tugomba kwishyira hamwe, tugashyira hamwe ibyo dufite ndetse n’ubumenyi kugira ngo duhane imbaraga”.

Ni inama yateranye uyu munsi ikaba yari igamije gusangira ubunararibonye n’amahirwe ari mu bihugu byombi, kugira ngo abacuruzi n’abashoramari bayahereho bafatanya mu iterambere.

Perezida Kagame yakomoje ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa, agamije koroshya ubucuruzi n’urujya n’uruza ku mugabane.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Niyonkuru Zephanie, yavuze ko ku munsi wa mbere w’iyi nama, inyungu zayo zahise zigaragaza ibihugu byombi bisinya amasezerano atanu y’ubufatanye, kandi ko uretse ayo masezerano yasinywe, sosiyete z’ubucuruzi mu bihugu byombi zamaze kubona amahirwe ziteguye kubyaza umusaruro.

Ibihugu byombi byaganiriye ku buryo bishobora guhererekanya inyamaswa muri za pariki mu guteza imbere ubukerarugendo. Hemejwe ko mu byumweru bitatu biri imbere hazaba hakozwe urutonde rw’inyamaswa ibihugu byombi byahererekanya.

Banaganiriwe ku buryo abakerarugendo basuye kimwe mu bihugu byombi, Visa bahawe yabemerera no kujya gusura ikindi bitabaye ngombwa ko basaba indi.

Ibihugu byombi kandi byemeranyije gutegura ibikorwa byo kwimenyekanisha nk’ahantu habereye ubukerarugendo no gutegura ingendo ku bakora mu rwego rw’ubukerarugendo, ngo barebe amahirwe ahari n’ibindi.

Minisitiri w’Ubucuruzi muri Zimbabwe, Sekai Nzenza, yavuze ko Zimbabwe yiteguye kubyaza umusaruro ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ubucuruzi hagati y’Abanyafurika buracyari kuri 15 %, biracyari hasi cyane ariko biraduha amahirwe yo kuzana gahunda nshya zizateza imbere inganda zacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka