Perezida Kagame asanga inzego z’umutekano zikeneye ubumenyi bugezweho mu kurwanya ibyaha

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko inzego z’umutekano zikeneye ubumenyi bugezweho kugirango zibashe guhangana n’abakora ibikorwa bihungabanya umutekano ku isi.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki 3/3/2014 muri Serena Hotel i Kigali, aho yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri ihuza abayobozi bakuru ba polisi baturutse mu bihugu 45 byo ku mugabane w’Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’bihugu mu guhangana n’icyo kibazo, aho yavuze ko ibikorwa by’iterabwoba byambukiranya imipaka usanga ari ikibazo gihanganyikishije buri gihugu.

Perezida Kagame (hagati) y'umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda n'umuyobozi w'ihuriro ry'abakuru ba Polisi ku isi.
Perezida Kagame (hagati) y’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru ba Polisi ku isi.

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro iyo nama kandi yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego z’umutekano mu bihugu by’Afrika ndetse no ku isi hose mu rwego rwo guhanganga n’ibyaha byambukiranya umupaka.

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko amajyambere arambye ashingira ku mutekano n’amategeko ahamye, ikindi kandi ngo hamwe na hamwe hari aho usanga abakora ibikorwa by’iterabwoba bafite ikoranabuhanga rihambaye ugereranije n’irikoreshwa n’inzego z’umutekano, aha Perezida Kagame akaba avuga ari ngombwa guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byo kurinda umutekano.

Mu ijambo rye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General Gasana Emmanuel, yavuze ko Polisi y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije mu gukumira ibyaha, anashimira ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abakuru ba Polisi b’ibihugu byitabiriye iyi nama uburyo badahwema gufatanya mu gukumira ibyaha.

Inama yitabiriwe n'ibihugu biri munsi y'ubutayu bwa Sahara.
Inama yitabiriwe n’ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko nubwo iterambere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rimaze kugaragara nk’iritiza umurindi ibyaha ku isi, ngo kuba iyi nama yabereye mu Rwanda ari ikigaragaza y’uko u Rwanda rufitiwe ikizere no kuba intangarugero mu gukumira ibi byaha.

Nubwo buri gihugu gifite inzego z’umutekano n’izindi ngamba zihangana n’iki kibazo, usanga iki kibazo kirushaho kugaragara mu bice bimwe na bimwe by’isi. Gusa ku rundi ruhande, ngo umuvuduko w’ikoranabuhanga ku isi nawo utiza umurindi ubukana bw’icyi kibazo.

Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye abayobozi ba polisi mu bihugu 45 by’Afrika munsi y’ubutayu bwa Sahara bahurira i Kigali kwiga ubufatanye mu guhangana n’icyo kibazo.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukora igipolisi kigezweho, haranirwa isi irimo umutuzo”.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukora igipolisi kigezweho, haranirwa isi irimo umutuzo”.

Iyi nama yabereye mu Rwanda ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukora igipolisi kigezweho, haranirwa isi irimo umutuzo” (Contemporary Policing for a safer World).

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakuru ba Polisi (IACP), washinzwe mu mwaka wa 1893. Iyi nama yabereye mu Rwanda ikaba ari iya gatatu ibereye ku mugabane wa Afurika, nyuma y’izindi zabereye i Durban muri Afrika y’epfo mu myaka ya 2000 na 2006.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo birakwiye ko hashyirwamo imbaraga mukurinda umutekano w’ibihugu kandi hagakoreshwa ikoranabuhanaga rikaze byaba bibabaje kubona abahungabanya umutekano bakoresha ubuhanga buhambaye kurusha abashinzwe kuwurinda.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka