Perezida Kagame asanga ibyo AERG yagezeho bikomeye kurusha ibyo isaba

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), kuba ryarageze ku ntego zaryo, zo kurwanya guheranwa n’agahinda, kugirana inama, kurerana (kuko batagira ababyeyi), ndetse no guharanira kwiteza imbere.

Mu muhango wo gusoza umwiherero bari bamazemo ibyumweru bibibiri, kuri uyu wa mbere tariki 26/11/2012, urubyiruko rwo muri AERG rwatumiye Perezida Kagame, kugirango bamugezeho bimwe mu bibazo bahura nabyo mu buzima bwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru w’igihugu yabashubije ko ishyirahamwe ryabo n’ibikorwa bibahuje, aribyo bifite agaciro karuta ibyo bamusabye, birimo ubufasha bwo kwiga, kubona imirimo ku barangije amashuri, amacumbi ndetse no gukomeza kurwanya ihungabana.

Perezida Kagame yagize ati: “Ibi musaba biroroshye cyane, ugereranyije n’agaciro mwihaye ko kwanga gupfa kabiri, mwe mufite agaciro karuta ibyo musaba, mwarifashije ariko mwanafashije igihugu muri rusange. Kubasha guhanurana, mukabuza abantu gukora ikibi kandi bakabyumva, nibyo bikomeye cyane”.

Yavuze ko urubyiruko rwo muri AERG rurusha agaciro abahunga igihugu. Agereranya uru rubyiruko rutahunze igihugu (ahubwo rugakomeza guhangana n’ibibazo), nk’amazi meza atari ibirohwa, cyangwa se nk’amakarita mazima, atari ibigarasha.

Perezida Kagame na bamwe mu banyeshuri bagize umuryango AERG.
Perezida Kagame na bamwe mu banyeshuri bagize umuryango AERG.

Umukuru w’igihugu yemeye gufasha urubyiruko rwo muri AERG kwiga, ariko cyane cyane hakibandwa ku masomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, kuko ngo aribwo bumenyi bukenewe cyane mu Rwanda, kuruta kwiga bakarangiza kaminuza kandi ntacyo bashoboye kwikorera.

Ati: “Mbwira uburyo warangiza kwiga kaminuza ariko ntumenye no kwishyirira itara rigucanira mu nzu yawe igihugu kikarinda iyo gitumiza abanyamahanga, baje guhoma imipira y’imodoka, kubaka n’indi mirimo yitwa ko isuzuguritse. Turinenaguza imirimo, niyo mpamvu dukennye.”

Yemeye ko ibigo bifasha abantu kwihangira imirimo bigiye kongererwa ubushobozi bwo gufasha abenegihugu muri rusange, no ku barokotse Jenoside by’umwihariko.
Ku kibazo cy’amacumbi atubakirwa abatishoboye ngo kirangire, ndetse n’imitungo itishyurwa, Perezida Kagame yavuze ko hari abantu ibyo bibazo byakozeho (bahanwe), kandi hari n’abandi bagiye kubizira mu gihe cya vuba.

Abanyamuryango ba AERG mu gihugu baragera ku bihumbi 43, barimo abarangije kaminuza n’amashuri makuru barenga 6000, abiga mu mashuri yisumbuye 32,000, abiga amashuri makuru na za kaminuza 11,600, hamwe n’abiga imyuga n’ubumenyingiro 1,342, nk’uko Ministiri James Musoni, ubafite mu nshingano yasobanuye.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka