Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Perezida Paul Kagame avuga ko ibigo by’ubwishingizi ku mugabane w’Afurika bikiri inyuma mu mikorere bigatuma abaturage ari bo babigenderamo, akemeza ko binakeneye kuvugurura imikorere.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya FANAF
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya FANAF

Yabitangarije mu nama rusange y’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’ubwishingizi (FANAF) iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018.

Yagize ati “Umwe mu baturage batandatu batuye isi ni Umunyafurika, bijya kungana na 17% by’abatuye isi. Ariko kugeza ubu Afurika ifite 1.5 by’abaturage bishinganisha ku isi.”

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iri huriro bagera kuri 800 ko nabwo abangana na ¾ by’iyo mibare ari abo muri Afurika y’Epfo gusa. Bivuze ko ibihugu bisigaye bya Afurika byose bigabana ¼ gisigaye.

Ati “Ibi bikwiye guhinduka kandi nta bandi bazabihindura atari mwebwe.”

Iyi nama y’iminsi itatu ifite intego yo gushyiraho uburyo bwafasha ibigo by’ubwishingizi muri Afurika kongera umubare w’abishinganisha.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho bizasabwa ko hashyirwaho gahunda ihamye kandi y’igihe kirekire.

Ati “Turacyafite urugendo rurerure ariko inkuru nziza nazo zirahari. Icya mbere ni uko n’ubwo iyi mibare itagaragara neza ariko hari amahirwe y’uko mu minsi iza izazamuka, cyane cyane bitewe n’uko abaturage bafite ubukungu bucirirtse muri Afurika bari kwiyongera kurenza ahandi ku isi.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, yavuze ko bimwe mu bituma Kwishingana bitagenda neza muri Afurika, bituruka ku buryo imijyi igenda ikura, uko imihindagurikire y’ibihe mu buhinzi no ku isi muri rusange imera, ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage.

Ati “Gahunda ya FANAF izashyirwaho ni yo izatuma habaho ibigo by’ubwishingizi bikomeye. Ibi bizafasha ubukungu bwo muri Afurika gukora neza ku isoko bitume ibihugu bizamuka mu bukungu.”

Nubwo uyu muryango ufite miliyari 40 z’amadolari ya Amerika ubitse, mu myaka ibiri ishize umaze kwishyura abishinganishije agera kuri miliyoni 900 z’amadolari gusa.

FANAF yashinzweho mu 2006 ifite icyicaro i Dakar muri Senegal. Ifite abanyamuryango 29 ikaba ikoresha abakozi ibihumbi 10 n’abandi ibihumbi 40 bakorana nayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Thank Mr president.Mubatubwirire bajye batwishyura vuba igihe dukoze impanuka.Badusaba ibintu byinshi no kujya ahantu henshi,ku buryo bishobora kumara imyaka batari batwishyura.
Mu gihe mu Burayi bahita bakwishyura.

kagabo yanditse ku itariki ya: 12-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka