Perezida Kagame asanga hakwiye umushyikirano hagati y’u Rwanda n’abanyamahanga

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko iterambere ry’igihugu ribangamiwe n’abanyamahanga bakora za raporo ziteza umubano mubi hagati y’u Rwanda n’amahanga, ku buryo abona ko aribo bakwiye gukoreshwa inama z’umushyikirano nyinshi.

Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa kane, mu muhango wo gutangiza inama y’umushyikirano irimo kuba, kuva tariki 13-14/12/2012, mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko.

Yagize ati: “Hakwiye kubaho umushyikirano kenshi hagati y’Abanyarwanda n’amahanga, kuko amahanga yinjira mu buzima bw’Abanyarwanda, ku buryo bigira ingaruka ku Banyarwanda, ntabwo tuzajya twumvikana twebwe ubwacu, ngo niturangiza haze abinjira mu buzima bwacu bwa buri munsi”.

“Igihugu cyacu kirugarijwe, aho mvugira aha, birasa n’urubanza, umuntu yica umuntu, akazana umurambo akawutereka imbere y’umuryango wawe, akiruka ajya kuri polisi kukurega ko wishe umuntu; abaturega kuri Kongo ni uko bameze; umuntu bamwishe kera…”, nk’uko Perezida Kagame yasobanuye.

Umukuru w’igihugu yavuze ko abifuza kugereka umutwaro w’ikindi gihugu ku Rwanda, bagombye kubanza kwishyura kugira ngo bakorerwe iyo servisi, ariko ko atazemera abagereka umutwaro w’ibibazo bya Kongo ku Rwanda.

Ku rundi ruhande, Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko imyanzuro 27 y’inama ya cyenda y’umushyikirano yabaye mu mwaka ushize, yashyizwe mu bikorwa ku kigero kirenga 90%.

Iyi myanzuro yasabaga kunoza uburyo bwo kwimura abaturage kubera inyungu rusange, aho abaturage bazajya bishyurwa imitungo yabo mbere y’amezi atatu, mbere y’uko igikorwa cyo kubimura kibaho.

Urubyiruko rwari ruri muri stade Amahoro, narwo rwakurikiranye inama y'umushyikirano mu Nteko.
Urubyiruko rwari ruri muri stade Amahoro, narwo rwakurikiranye inama y’umushyikirano mu Nteko.

Yanasabaga ishyirwaho ry’ibiciro by’ubukode bw’ubutaka binogeye abaturage, kandi ngo byarakozwe.

Iyo nama kandi yasabaga kwiga uburyo inguzanyo zagera ku bantu benshi, ngo bikaba byaragezweho kuko ikigega BDF cyazamuye inguzanyo gitanga ku bayikeneye kuva kuri 45% kugera kuri 75%.

Ministiri James Musoni w’ubutegetsi bw’igihugu, we yavuze ko kugirango intego zo gushobora kwigira zigerweho, hagomba kubaho kubahana, gukora cyane, ubufatanye n’amahanga, guharanira ko ibyagezweho bidasubira inyuma, ndetse no kwirinda gusesagura.

Inama ya 10 y’umushyikirano, yabangikanye n’indi nama yahuje urubyiruko yabereye kuri Stade Amahoro, narwo rukaba rwayikurikiranye imbonankubone, ku buryo rwanabajije rugatanga ibitekerezo, harimo uwifuje ko Abanyarwanda bagomba kubahiriza igihe.

Ibibazo byabajijwe mu magambo, kuri telefone, kwandika ubutumwa bugufi, ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook.

Imwe mu myanzuro ishobora kuza kwemezwa, ni uko abarimu bagiye guhabwa amafaranga y’inguzanyo bemerewe na Koperative umwarimu SACCO, ibiciro by’amashanyarazi bikaba bishobora guhinduka hakurikijwe amikoro y’abantu, ndetse ko abubatse ibyumba by’amashuri bya “Nine year basic education” bagomba kwishyurwa mu gihe cya vuba.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka