Perezida Kagame asanga amikoro make atabangamira inozwa ry’inshingano (Ivuguruye)
Mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya bashyizwe mu myanya n’inama y’abaminisitiri iheruka, Perezida Paul Kagame yabahamagariye kutitwaza amikoro make y’igihugu ngo bananirwe kunoza serivisi zitarashyirwa ku murongo mu byiciro bitandukanye.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 8 Gashyantare 2017, witabiriwe kandi n’abayobozi banyuranye mu nzego nkuru z’igihugu.
Abarayihe ni Clare Akamanzi, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), Senateri Richard Sezibera, Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha mukuru, Richard Muhumuza, Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Prof Shyaka Anastase, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Dr Usta Kayitesi, Umukuru wungirije wa RGB.
Mu ijambo rya Perezida Kagame nyuma yo kwakira indahiro z’aba bayobozi, yabibukije kuzihutisha imirimo iri mu nshingano zabo.

Yagize ati “Aho igihugu kiva n’aho kijya turahazi, ni ukuzuza inshingano dushinzwe twihuta kandi neza kugira go tugere ku ntego bidatinze. Ibi ntibinavunana cyane iyo abantu bakorera hamwe kandi bakorera inyungu rusange”.
Perezida Kagame kandi yavuze ko hari byinshi byo gukora mu nzego zitandukanye birimo n’ibitaragenze neza, agasaba ko byakosorwa.
Ati “Ndifuza ko ibitaragenze neza byakosorwa bidatinze kuko birashoboka. Ibyo tutujuje usanga ari ibintu byashobokaga bifitiwe n’uburyo ariko ugasanga bitarakozwe cyangwa bitarakozwe neza. Hari byinshi dushobora kugeraho dukoresheje amikoro dufite, nta mpamvu bitakwihuta na byo ngo bigerweho”.

Yavuze ko abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange bagomba kwita ku mutekano w’igihugu kuko ngo udahari n’ibindi bitashoka.
Umushinjacyaha mukuru, Jean Bosco Mutangana umwe mu barahiye, yavuze ko mu byo bazihatira gukora mu rwego rw’ubushinjacyaha harimo gukurikirana abanyereza umutungo wa Leta.

Ati “Uwakoze icyaha wese tuzamukurikirana tutitaye ku mirimo ashinzwe cyangwa intera ariho, kuko kunyereza umutungo wa Leta ari uguhungabanya imibereho myiza y’abaturage, hanyerezwa ibyakabatunze. Ni ikintu cy’umwihariko ubushinjacyaha bukuru bugiye kwibandaho”.
Akomeza avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abakekwaho iki cyaha batari barashyikirizwa inkiko byihute cyane ko ngo n’amadosiye yabo yakozwe.










Ohereza igitekerezo
|
Amikoro menshi si yo atuma Umuyobozi asohoza inshingano ze. Mu mikoro make ahari hagomba kurebwa ibyihutirwa kurusha ibindi bikaba ari byo byitabwaho. Ibyo bijyana kandi n’igenabikorwa ryiza, gucunga neza umutungo wa Leta n’ibigenewe guteza imbere rubanda, gukorera mu mucyo,kwirinda ruswa, guha ijambo abaturage mu igenamigambi no kuzuzanya n’izindi nzego.
none se witwaje amikoro ukica ibyo ushinzwe waba wumva ayo mikoro yava he? ahubwo wakoresha ibyo ufite bike uko bingana kose burya uko byiyongera niho ukwihaza kuboneka. Turusheho gukomeza kwigira
Clare Akamanzi, Congz once again. RDB ikomeje kuyoborwa n’abayobozi basobanutse , ibyo ikora bikarushaho kutwungukira nk’abanyarwanda
bayobozi, nimube magirirane kuko ibyo mushinzwe biruzuzanya, mwirinde kuba ba nyamwigendaho mwirinde kuba ibikoko no kwigira ibitabashwa imbere yabo muyobora, inshingano mufite muzikesha abo muhagarariye batabayeho namwe ntimwabaho, twubahane
Nyakubahwa President yabahe impanuro kandi azabahora hafi bityo nibarusheho kwesa imihigo mubyo bashinzwe batange services abanyarwanda turabashyigikiye
bayobozi mwarahiriye inshingano zo kujya mu nzego zitandukanye ntimuzagire icyo mwitwaza ahubwo mushyiremo ingufu mu byo munshinzwe maze twihute mu iterambere
amikoro se ahurira he kuzuza inshingano, uwabyitwaza yaba arwaye mu mutwe