Perezida Kagame aritegura kwerekeza muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Paul Kagame na bagenzi be babiri barimo uwa Madagascar Rajaonarimam Pianina na Akufo-Addo wa Ghana, baritegura uruzinduko rw’akazi muri Zambia.

JPEG - 84.8 kb
Perezida Kagame yaherukaga muri icyo gihugu umwaka ushize mu nama y’Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ikinyamakuru Zambia Reports cyanditse ko abo Baperezida batumiwe na mugenzi wabo wa Zambia Edgar Lungu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, yabwiye Zambia Reports ko biteganijwe ko Perezida Kagame azasura icyo gihugu hagati ya tariki 18-19 Kamena 2017, mu rwego rwo kurushaho gutsura umubano nk’igihugu kirimo gutera imbere mu buryo butangaje.

Yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu burimo kuzamuka ku buryo butangaje kimwe na Zambia, kandi rwateye intambwe igaragara mu mibereho myiza y’abaturage.”

Minisitiri Kalaba yongeyeho ko Zambia ifite gahunda yo gutsura umubano wayo n’ibindi bihugu by’Afurika mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye.

Perezida wa Madagascar Rajaonarimam Pianin we ategerejwe muri Zambia hagati y’itariki 7-8 Kamena 2017. Biteganijwe ko ibihugu byombi bizashyiraho Komisiyo ihoraho yo kwiga iby’imibanire yabyo.

Yakomeje avuga ko Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, we ategerejwe muri Zambia hagati y’itariki 26-29 Kamena 2017 ubwo bazaba bari mu nama ya gatanu ya Zambia ku bucuruzi mpuzamahanga ikazabera ahitwa Ndola.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 1 )

urugendo rwiza mubyeyi mwiza , muzagira urugendo rwiza kandi tubifurije akazi keza natwe aho dusigaye imihigo irakomeje

akana yanditse ku itariki ya: 1-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka