Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Majyepfo n’Iburengerazuba

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 25 kugeza tariki ya 28 Kanama 2022, aho biteganyijwe ko ku ikubitiro ahura n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Abaturage babukereye baje kwakira Umukuru w'Igihugu
Abaturage babukereye baje kwakira Umukuru w’Igihugu

Ni uruzinduko agiriye mu turere nyuma y’uko u Rwanda rukajije ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, ndetse bigatanga umusaruro abantu bagatangira gusubira mu buzima busanzwe.

Nyuma yaho umukuru w’Igihugu kandi arahura n’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, akaza no kugirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo i Huye, abo mu Ntara y’Iburengerazuba baganirire i Rusizi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azanasura umukecuru witwa Rachel Nyiramandwa ubu ufite imyaka 110 y’amavuko, utuye mu Karere ka Nyamagabe, bari bamaze imyaka 12 badahura dore ko baherukanaga muri 2010.

Icyo gihe Nyiramandwa yashimiye Perezida Kagame kubera gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye n’abageze mu zabukuru, aho yamushimiye ko yamwubakiye inzu, n’uburyo gahunda ya Girinka Munyarwanda yatumye abona amata akabasha gukomeza kubaho neza mu zabukuru.

Perezida wa Repubulika azasoreza uruzinduko rwe mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, aho azasura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano, rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 1.000 z’icyayi ku mwaka.

Uru ruganda rwitezweho gukuba inshuro eshatu umusaruro w’icyayi u Rwanda rwohereza mu mahanga mu myaka 10, no guha akazi abaturage benshi bakabasha kubona amafaranga abateza imbere no guteza imbere Akarere ruherereyemo.

Uru ruganda ubu rukoresha abakozi babarirwa mu 2000, rukaba rufasha imiryango ibarirwa mu 4000 y’abahinzi b’icyayi bibumbiye mu makoperative atandukanye.

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turifuzako nyakubahwa president yadusura kayonza ,gahini

GIHANA Alexis yanditse ku itariki ya: 3-10-2022  →  Musubize

Jyewe Nize Imyuga 2014 Kujyezubu Nabuze Ibikoresho Barasiragiza Cyane Fite Umwana Mvuza Mubitaro Bikuru Byakanombe Uyumwaka Nuwakabiri Munvuza Nasabaga Ubufasha Kugirango Akomeze Kumvuzwa Ubu Inzara Irenda Kutwica Nasabagako Perezida Warepeburika Poul Kagame Koyanzasura Murugo Akareba Ubuzima Umunu Abarimo Ibibazo Fite Byaradenza Imana Imukomeze Umusasa Wacu Imana Yafuhaye Yumva Ibibszo Byabaturajye Cyane Digatsibo Gitoki Bukomane Gakiri Nabaye Lokodifesi Sinateganyitiza Narakoreraga Akarere Mbese Nyeneye Ubufasha Inzara Imezenabi Cyane Kubera Kunvuzumwana Igihe Kirekire Nanubu Nyimunvuza ABandi Urababwira Bakakajurigana Thx

Mageza Esdras yanditse ku itariki ya: 9-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka