Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri (UAE)

Ejo, Perezida Paul Kagame yakiriwe n’umuyobozi wa Dubai akaba n’umuyobozi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, baganira ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Emirates247.com yanditse ko Perezida Kagame yashimye icyerecyezo cya Dubai mu iterambere ku buryo u Rwanda rwifuza gufata urugero rw’imikorere mu nzego iki gihugu cyitwayemo neza.

Mu kiganiro aba bayobozi bombi bagiranye cyanitabiriwe na bamwe mu baminisitiri ku mpande zombi, cyaranzwe no kugaragaza ubushake mu bufatanye mu buhahirane ndetse n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka