Perezida Kagame aremeza ko u Rwanda rwiciriye inzira irugeza kuri byinshi bishimishije
Mu nama y’ Umuryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth) yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 16/05/2013 mu Mujyi wa Kampala, Prezida Kagame yabwiye abitabiriye iyo nama ko u Rwanda rwageze kuri byinshi kandi bishimishije kubera kwikemurira ibibazo hashingiwe ku muco n’amateka y’igihugu.
Perezida avuga ko ibisubizo bishingiye ku muco n’amateka byagize uruhare nini, Abanyarwanda bagera ku miyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu ku buryo bwihuse ndetse banita by’umwihariko ku batishoboye.
Ngo ibyo ntishoboka kugerwaho igihe cyose politiki na gahunda z’iterambere zitajyanye n’ibyifuzo by’abaturage bo hasi kandi n’abaturage badahawe umwanya ngo babigiremo uruhare rugaragara.
Umukuru w’igihugu yagarutse kuri zimwe muri gahunda zashyizweho mu Rwanda zitanga umusaruro nk’imihigo, gahunda ya Girinka, umuganda, urwego rw’abunzi n’izindi zikura igihugu mu bibazo cyarimo muri icyo gihe.

Perezida Kagame ashimangira ko nubwo ibihugu bitandukanye bidahuza demokarasi kandi itiganwa bitewe n’impamvu runaka ariko byose bifite inyota yo kugera ku mibereho myiza, bityo ibihugu bikaba bishobora kwigira ku byageze kuri iyo ntambwe.
Ku kijyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage (decentralisation), Perezida asobanura ko ari inzira igeza ubuyobozi bw’ibanze ku gukora neza. Agira ati: “ kwegereza ubuyobozi abaturage byatumye Abanyarwanda bongererwa ubushobozi bagira uruhare mu igenamigambi, ishyirwa mu bikorwa no gucunga imishinga y’iterambere ryabo.”
Yavuze kandi ko ubuyobozi bwo hejuru bwafataga ibyemezo byose, ari bwo bunacunga amafaranga bigakurura ruswa n’umuco wo guhora uteze amaboko. Ngo iyo abaturage bafashe mu minwe iterambere ryabo, bagera kuri byinshi kandi mu gihe gito.

Ati: “byagize ingaruka nziza ku mibereho y’Abanyarwanda bo hasi… Mu myaka 13 ishize, twatangiye uburyo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage, ubuyobozi bw’ibanze bwabaye moteri y’impinduka mu mibereho myiza n’iterambere.”
Kongerera ubushobozi abaturage byabafashije kubona amazi meza, imihanda, umuriro w’amashanyarazi, ibigo nderabuzima n’ibindi. Yasabye za Leta kongerera abaturage ubushobozi bikajyana n’ubushake bwa politiki kugira ngo bishyirwe mu ngiro binatange umusaruro.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikiza cya gahunda z’ubukungu zishingiye ku muco ni uko abaturage baba baziyunvamo kuzishyira mu bikorwa bigasa nk’ibyikora.niko byagenze mu Rwanda kuko aho zi gahunda zatangiriye zagaragaje umusaruro.