Perezida Kagame arayobora isinywa ry’imihigo anasese Inteko ishinga amategeko

Perezida Kagame arayobora umuhango wo gusinya Imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 hamwe n’abayobozi b’ inzego nkuru z’igihugu nab’inzengo z’ibanze.

Perezida Kagame arasesa Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane
Perezida Kagame arasesa Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane

Mu muhango uteganijwe kuri uyu wa Kane tariki 9 Kanama 2018, Perezida Kagame kandi aratanga ibihembo ashimira uturere twaje imbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ubukungu ushoje wa 2017/2018.

Gahunda y’Imihigo yatangiye muri 2006, igira uruhare mu gutuma abayobozi bubahiriza inshingano zabo, aho bitagenze neza, ndetse imihigo yongereye iterambere rishingiye ku muturage. Imihigo kandi yoroshya gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Gusinya Imihigo ni uburyo bw’isuzumamikorere, kwigira ku makosa yihariye aba yaragaragaye ndetse no gukomeza urugendo rw’iterambere mu bufatanye.

Perezida Kagame aranahemba abayobozi b'uturere twitwaye neza mu mihigo ya 2017/2018
Perezida Kagame aranahemba abayobozi b’uturere twitwaye neza mu mihigo ya 2017/2018

Muri uyu muhango kandi, Perezida Kagame arasesa Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, mu gihe hategerejwe amatora y’Abadepite bashya azaba mu kwezi gutaha.

Ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga, iteganya ko Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite nibura mu minsi 30 kandi ntibirenge iminsi 60 mbere y’uko manda y’Abadepite bariho irangira.

Abadepite bashoje manda barahiye ku itariki 4 Ukwakira 2013, nyuma yo gutorerwa manda y’imyaka itanu mu Nteko ishinga amategeko ya Gatatu yari itowe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994. Inteko ishinga amategeko ya mbere yatowe muri 2003.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyagatare noheho ntako itagize nikomerezaho ariko gukoresha imbaraga nyinshi kugirango dusubire mwanya wambere twahozeho natwe byatubera

Elias yanditse ku itariki ya: 9-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka