Perezida Kagame arasura ibikorwa by’amajyambere mu turere twa Kayonza na Rwamagana

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arasura ibikorwa by’amajyambere mu turere twa Kayonza na Rwamagana kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012.

Biteganyijwe ko mu karere ka Rwamagana umukuru w’igihugu asura ishuri rikuru ry’abaforomo ryatangijwe mu 1962 n’ababikira b’Ababernadine.

Amakuru ava mu buyobozi bw’iryo shuri avuga mu mwaka wa 2007 ryanatangiye kwigisha ababyaza n’abaforomo bo ku rwego rwo hejuru. Iryo shuri rifashwa na minisiteri y’ubuzima kugeza ubu ryigamo abanyeshuri 218 biganjemo ab’igitsina gore.

Perezida Kagame kandi aranasura umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu mu karere ka Kayonza. Uwo mudugudu ufatwa nk’uw’icyitegerezo kubera uburyo abaturage bawutujwemo bagezwaho ibikorwa by’amajyambere umunsi ku wundi.

Ibikorwa by’amajyambere abatujwe muri uwo mudugudu begerezwa birimo ibikorwaremezo ndetse na gahunda zigamije kurwanya ubukene zirimo n’iya Girinka. Biteganyijwe ko imidugudu yose mu Rwanda izashyirwa ku rwego rumwe n’umudugudu wa Nyagatovu; nk’uko bivugwa n’inzego z’ubuyobozi.

Abatujwe muri uwo mudugudu batoranyijwe mu batishoboye bari batuye mu bice bitandukanye. Bavuga ko bashimira Leta y’u Rwanda yabavanye mu bukene ikabahesha agaciro ku buryo ubu basurwa n’abayobozi bakomeye mu nzego z’igihugu nibura inshuro 10 mu cyumweru.

Biogaz na Girinka ni zimwe muri gahunda zagejejwe ku batuye umudigudu w'icyetegererezi wa Nyagatovu.
Biogaz na Girinka ni zimwe muri gahunda zagejejwe ku batuye umudigudu w’icyetegererezi wa Nyagatovu.

Umukuru w’igihugu kandi aranasura ahubakwa uruganda rwa Mount Meru Soyco Ltd mu karere ka Kayonza.

Urwo ruganda ruzajya rutunganya soya n’ibihwagari rubibyazemo amavuta. Ubwo imirimo yo kurwubaka yatangizwaga, ubuyobozi bw’urwo ruganda bwatangaje ko ruzatunganya nibura toni y’amavuta ku munsi, ariko ngo bikazajya bizamuka buhoro buhoro.

Imirimo yo kubaka urwo ruganda yatangiye mu kwezi kwa gatatu kwa 2012, uruganda rukaba rugomba kubakwa mu gihe cy’amezi 18.

Perezida Kagame akomeje gusura abaturage muri gahunda yo kureba ibyo bamaze kugeraho mu iterambere ndetse anabagira inama kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka