Perezida Kagame arasobanuza inshingano za ICC, akamagana ‘ibirego bihimbano ku Rwanda’
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko atashyigikira cyangwa ngo yamagane Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), bitewe n’uko ngo rudasobanutse neza niba ari urw’igihugu cyangwa akarere kamwe. Yamaganye kandi ibirego bijyanye na M23, avuga ko ari ibihimbano cyangwa bitagombye kubazwa u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yasubizaga ibibazo bitandukanye birebana n’imibanire y’u Rwanda n’amahanga, umutekano n’imibereho; mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, tariki 15/10/2013.
Perezida Kagame watangiye asubiza icyo atekereza ku byo abakuru b’ibihugu bya Afurika basaba guhagarika kuba abanyamuryango ba ICC, yavuze ko ikibazo cyageze mu muryango w’abibumbye (UN), ugomba gusobanura neza niba urwo rukiko rwiswe mpuzamahanga, rugomba guca imanza zireba igihugu kimwe cyangwa akarere ka Afurika gusa.

Ati: “Mbona baca imanza ziri ku rwego rw’igihugu, ubundi tukabona abayobozi b’Afurika aribo bitwa abanyabyaha gusa, nkibaza nti ‘ICC ni iki ko mbona bateza ibibazo’; icyagombye kuba urukiko mpuzamahanga cyibasira igihugu cyangwa akarere kamwe gusa. Wimbaza rero niba nshyigikiye cyangwa namagana ICC”.
Perezida Kagame yanatangaje ko u Rwanda ruzakomeza kwerekana ukuri ku birego by’uko rufasha umutwe wa M23 cyangwa ruwinjizamo abana; aho agaragaza ko ibyo birego byahimbwe n’abishakira inyungu, kandi ko nta bana u Rwanda rukoresha igisirikare.
“Umuntu wavugaga ko u Rwanda rwinjiza abaturage barwo mu mutwe wa M23, yaragarutse mu Rwanda nyuma y’uko iyo miryango ya ‘Human Rights’, Interahamwe n’abandi, bamuhimbiye ibyangombwa, bakamusaba kuvuga ibinyoma kugirango bamujyanye i Burayi; yaraje avuga ukuri kose”, nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisobanuye.

Ibyo birego nibyo igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika kivuga ko cyashingiyeho, mu gufatira u Rwanda ibihano bijyanye n’inkunga ya gisirikare.
Ubwo Kigali Today yari imubajije icyagenzaga Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya mu Rwanda mu cyumweru gishize, Perezida wa Repubulika yavuze ko nta cyahindutse ku mibanire y’u Burusiya n’u Rwanda nyuma y’icyemezo cya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Yavuze ko u Burusiya burimo gushakisha amajwi mu bihugu bitandukanye byo ku isi, yo kurushyigikira kugirango imurikagurishwa ry’isi ririmo gutegurwa mu mwaka wa 2020, rizabere muri icyo gihugu, aho kubera muri Turukiya cyangwa i Dubai.

Perezida Kagame yasabye abanyamakuru kuba abanyamwuga, ngo bakajya kwishakira ba nyir’amakuru, aho kumubaza ibitamureba, birimo n’icy’uko Leta ya Congo Kinshasa ngo yasabye ibisobanuro u Rwanda, kubera imiryango 200 igizwe n’abirukanywe muri Tanzania, ngo bavuye mu Rwanda bakajya gutura mu karere kagenzurwa na M23.
“Icyo kibazo sinkizi, cyagombye kubazwa Tanzania aho kubazwa u Rwanda. Naho ibyo kuvuga ngo bavuye mu Rwanda, abaturage b’ibihugu bituranye bimuka uko bashatse; mwaba muzi uburyo Uganda na Kenya bihora mu makimbirane y’urudaca kubera abaturage b’aborozi bitwa aba Karamajongo n’abandi?”, Umukuru w’igihugu niko yabajije uwari umubajije.
Perezida Kagame kandi yijeje Abanyarwanda ko Leta yabo izaharanira icyatuma igihugu kigumana ituze n’ubusugire bwacyo, kandi ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare rwo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo; nyuma yo kubazwa ibijyanye n’impungenge ku bikorwa bigaragara nk’imyiteguro y’intambara muri Congo.

Amasezerano ahuriweho n’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EAC), nayo Umukuru w’igihugu yayagarutseho avuga ko atasubiye inyuma ahubwo akomeje, nyuma y’aho u Rwanda, Uganda na Kenya byemereje ishyirwaho ry’indangamuntu nk’urupapuro rw’inzira, no kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ingufu zihuriweho n’impombo za peterori.
Umunyamakuru ati “Ese kuki u Burundi na Tanzania bitabyitabiriye?” Perezida Kagame yamusubije ko muri ayo masezerano ashyiraho Umuryango wa EAC, hari ahavuga ko ibihugu bititeguye bidashobora kubuza ibyiteguye kugira igikorwa bibanza gukora, nyuma ibindi bikazabisanga aho byari bigeze.
Mu bibazo bijyanye n’imibereho, abanyamakuru basobanuje icy’abanyeshuri biga Kaminuza bajuririye ibyiciro by’ubudehe, aho Umukuru w’igihugu, yunganiwe na Ministiri w’Uburezi, bavuze ko mu gihe bikirimo kunozwa, nta munyeshuri wagombye kuba yicaye mu rugo.

Kaminuza zose ngo zasabwe kwandika abanyeshuri no kubakira bakaba biga, mu gihe inzego za Leta ngo zigikurikirana ikibazo ku kindi, aho kwicara mu rugo kubera ubukene, nk’uko Ministiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yashimangiye.
Perezida Kagame yashyigikiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, igamije guhuriza hamwe Abanyarwanda bakitekerezaho, bakungurana ibitekerezo ku buryo babona ibibazo bishingiye ku mateka y’inzangano.
Ashima ko aya ari amahuriro asozwa n’umwanzuro wo kwiyumvamo Ubunyarwanda, kurusha ibindi byose biza bigaragaza ko Abanyarwanda batandukanye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Amahanga nasobanure neza.U Rwanda ruvugisha ukuri igihe cyose.
Amahanga nasobanure neza.U Rwanda ruvugisha ukuri igihe cyose.