Perezida Kagame arasaba ko ishoramari ry’ubuhinzi mu bihugu bikiyubaka ryakongerwa
Mu nama yiga ku ikoreshwa ry’umutungo kamere n’ibiribwa ku isi, Perezida Kagame yatangaje ko hacyeneye ubufatanye bw’abashoramari mu kuzamura ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere mu gukoresha neza umutungo kamere n’ubuhinzi kugira ngo abaturage bashobore kugira imibereho myiza.
Iyi nama yabereye muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza tariki 12/07/2012, yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzengo zitangukanye bagera kuri 200 barimo abikorera, abashakashatsi n’abarimu bo muri kaminuza bavuga ko guhuza ibikorwa by’iterambere birimo amazi meza n’amashanyarazi ari byo abantu bakeneye mu buzima bwabo bw’ibanze.
Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bikize hamwe n’abikorera bagombye gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kwibonera ibicyenerwa by’ibanze.
Yagaragaje ko kimwe mu bisubizo by’imibereho myiza y’abatuye isi ari uko ubwiyongere bw’abaturage bujyana n’ubwiyongere bw’umutungo, aho abaturage bashobora kubona akazi n’ibyo bakenera.
Kuba abaturage bo mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere biyongera bitajyanye n’ibyo bakora ari uko batabibona ahubwo ikibazo ari ubushobozi bucye; nk’uko Perezida Kagame yabitangaje.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwafashe iya mbere gushyiraho ingamba zijyanisha ubwiyongere bw’abaturage n’umusaruro binyuze muri gahunda zo guteza imbere ubuhinzi.
David King wahoze ari umujyanama wa Leta mu Bwongereza avuga ko ibihugu biri mu nzira y’iterambere bikeneye gufashwa gushyiraho ibiciro by’ibiribwa binoze, kongera amazi meza, gutunganya ubutaka buhingwa no kubwongerera inyongera musaruro, no gushyiraho ibiciro binoze by’ingufu z’amashanyarazi ariko ngo ibihugu byinshi ntibyiteguye kubikora kubera ubushobozi.
Amartya Sen, umwe mu bigeze kubona igihembo cya Nobel mu by’ubukungu avuga ko korohereza amasoko atari cyo gisubizo ahubwo igicyenewe ari ukwegereza abaturage ubuzima bw’ibanze kuruta uko bashyira imbere inyungu z’abacuruzi n’amasoko kuko bidatuma abantu babona ibyo bacyeneye.

David Nabarro ushinzwe ibiribwa mu muryango w’Abibumbye yasabye ko ingamba zajyaho zagombye kujyana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere naho umwe mubikorera akaba n’umuyobozi w’uruganda Nestlé, Peter Brabeck-Letmathe, yagaragaje ko abantu benshi bacyenera isuku n’ibinyobwa bisukuye mu kugira ubuzima bwiza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|