Perezida Kagame arasaba izamuka ry’ubukungu rizira ihohoterwa n’impanuka

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko mu mbogamizi zabuza ubukungu bw’igihugu gukomeza kuzamuka harimo ihohoterwa n’impanuka.

Perezida Kagame yavuze ko kuzamura ubukungu bikwiye kujyana no kwirinda ihohoterwa n'impanuka
Perezida Kagame yavuze ko kuzamura ubukungu bikwiye kujyana no kwirinda ihohoterwa n’impanuka

Umukuru w’igihugu avuga ko yishimiye kuba ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse cyane muri uyu mwaka kurusha uwashize wa 2018.

Muri uwo mwaka wa 2018 ubukungu bw’u Rwanda ngo bwazamutse ku muvuduko wa 8.6%, ariko bigeze muri 2019 ngo bwazamutse ku rugero rwa 8.4% mu gihembwe cya mbere, bigeze mu gihembwe cya kabiri buzamuka ku rugero rwa 12.2%.

Ubwo yabiganirizaga Inama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Nzeri 2019, Perezida Kagame yavuze ko kuzamuka k’ubukungu muri iki gihe ari ibintu bihambaye kandi by’igitangaza, ariko ko bishoboka kandi bikenewe.

Ati "Dukeneye imirimo mu rubyiruko, dukeneye guhinga tugasagurira amasoko, dukeneye amashuri n’amavuriro, kandi nta handi twabivana ni mu byo dukora".

Avuga ko gahunda zo kongera ibikorerwa mu Rwanda, amadovize akomoka ku bukerarugendo ndetse n’umusaruro ukomoka ku buhinzi, bizatezwa imbere no gukunda gukora hamwe no gutekereza.

Ati "Ntabwo igituma ubukungu buzamuka ari ugukora gusa, bigomba kujyana no guhindura imico imwe n’imwe.

Ejo bundi numvise mu makuru bagaragaza ko byacitse kuko abayobozi b’uturere bavuyeho, ibyacitse si uko bavuyeho, ahubwo ibyacitse ni uko badakora ibyo bakwiriye kuba bakora".

Abitabiriye inama ya biro politiki y'Umuryango FPR Inkotanyi
Abitabiriye inama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi

Perezida Kagame yamaganye ihohoterwa n’impanuka.

Umukuru w’Igihugu akomeza avuga ko mu bishobora guteza umwuka mubi mu mibanire y’Abanyarwanda bikanabangamira iterambere, harimo ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Perezida Kagame yamaganye abahohotera abagore n'abakobwa
Perezida Kagame yamaganye abahohotera abagore n’abakobwa

Ati "Ikintu cy’ihohotera, iyi mico ko itari kinyarwanda irava hehe! Ko tubona ari ibintu byagiye mu mirimo, mu madini, mu miryango, kandi mu bahohotera harimo n’abayobozi, ubwo abaturage bazageza ikibazo kuri nde!"

Umukuru w’igihugu akaba asaba abayobozi bose bazi ko bagize Umuryango FPR Inkotanyi kutihanganira umuntu wese uvuzweho guhohotera cyane cyane abagore n’abakobwa.

Mu bindi avuga ko bibangamiye iterambere ry’igihugu harimo impanuka, kuko ngo buri gitondo n’ikigoroba Polisi imuha raporo zitari nziza.

Avuga ko Leta izakomeza kurwanya umuvuduko ukabije n’ubusinzi mu gihe umuntu atwaye ikinyabiziga, ndetse no gukumira imodoka n’abantu batujuje ibyangombwa byo kugenda mu muhanda.

Perezida Kagame kandi yashimangiye ibyo yagiye abwira abayobozi mu bihe bitandukanye, ko bagomba kugira imikoranire no gukurikirana neza imirimo bashinzwe.

Inama ya biro politike ya FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa gatandatu, yitabiriwe n’abagera ku 2,000 barimo abayobozi bakuru n’ab’inzego z’ibanze muri Leta, abahagarariye abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko rwose nkubu mwadutabaye muri Kamonyi, Nyobozi itarica byinshi??
Kuki twategereza ko ibaza yangiza byinshi??

Tuyishime yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

ibibazo kimpanuka nibyo nicyo guhagurukira. kubatwara basinze,cyangwa abarenza.umuvuduko aliko hatibagiwe,ko Moto zirimubyambere biteza.impanuka.ikindi gikabije guteza,impanuka namagare arara akora ijoro ryose abyigana ni modoka hageho isaha.atagomba kuba akiri,mumuhanda bibe,itegeko

lg yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka