Perezida Kagame arasaba Inteko zishinga amategeko za Afurika kwishakamo umuti w’ibibazo by’ubuzima

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira abagize inteko zishinga amategeko za Afurika uruhare n’ubwitange bagize mu guhanagana n’icyorezo cya Covid-19, kuva cyakwaduka kugeza gitangiye kugabanya ubukana.

Perezida Kagame yabivugiye mu nama ya 17 ihuza abahagarariye Inteko z’Ibihugu bya Afurika (CSPOC), kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021 ubwo yatangizaga inama y’iminsi ine ihuje abayobozi b’inteko zishinga amategeko iri kubera mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuva Icyorezo cya Covid-19 cyagwira Isi, abagize inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afurika, bagize uruhare mu gufasha ibihugu byabo gushakira hamwe igisubizo kuri icyo cyorezo, aho batahwemye kugaragaza ko hakenewe amikoro ngo abari mu kaga batabarwe, kwigisha abaturage uko icyorezo cyahashywa, kandi byagize akamaro kanini cyane.

Avuga ko hakwiye gukomeza kubaho imikoranire myiza igamije guhangana n’ibindi bibazo birimo n’indwara z’ibyorezo, hakurikijwe ingingo enye z’Ingenzi asanga abagize inteko zishinga amategeko bakwiye kwitaho mbere ya byose.

Ingingo ya mbere Perezida Kagame yagaragaje ni ugusaba abagize inteko zishinga amategeko za Afurika, kwemeza no gusinya amasezerano ashyiraho ikigo nyafurika cy’imiti, kugira ngo kigoboke abugarijwe n’ibibazo, kandi haboneke imiti yujuje ubuziranenge ihagije kandi ikorewe muri Afurika.

Ikindi umukuru w’Igihugu yasabye abagize Inteko zishinga amategeko za Afurika ni uko abashingamategeko bakwiye kuba umusemburo w’ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika, ndetse n’amasezerano ya Paris ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ibyo byose bikaba bisaba gushyiraho amategeko yatuma birusho gukorwa neza.

Perezida Kagame yasabye ko ingingo ya gatatu ari ukwihutisha gushyiraho amategeko rusange agenga ikoranabuhanga, naho ingingo ya kane asaba abagize inteko zishinga amategeko ko gusaranganya ingengo y’imari bikwiye gukorwa hashingiwe ku mirongo migari y’iterambere (SDGs) yemejwe n’umuryango w’abibumbye, n’icyerecyezo cy’umuryango wa afurika Yunze Ubumwe cy’umwaka wa 20-63, cyane cyane gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuzima kuko usanga ahanini urwo rwego rucungira ku nkunga zituruka hanze.

Perezida Kagame yavuze ko imbaraga za bose zishyizwe hamwe Afurika yarushaho kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo ihura na byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka