Perezida Kagame arasaba Afurika kumva ko igihano cy’urupfu kidakwiye ku kiremwamuntu
Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukwakira nibwo inama ihuza ibihugu by’Afurika ku kwiga ku ikurwaho ry’igihano cy’urupfu yatangiye i Kigali.
Mu itangizwa ry’iyi nama ,umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame akaba yasabye ibihugu by’Afurika kumva ko igihano cy’urupfu Atari igihano gikwiye ku kiremwamuntu.
Perezida Kagame asobanurira abateraniye muri iyi nama akamaro ko gukuraho igihano cy’urupfu, yatanze urugero ku Rwanda; igihugu cyanyuze mu mateka ya jenoside ariko kikaba cyarakuyeho igihano cy’urupfu mu myaka 13 gusa nyuma ya jenoside mu mwaka w’2007. Kagame agira ati: “Ku bwanjye igisubizo ku kibazo niba igihano cy’urupfu cyavaho bituma nibaza ikindi kibazo. Ubutabera butwara ubuzima bw’umuntu bwaba aribwo buryo bukwiye bw’igihano? Njye ibi si mbyemera.”
Perezida Kagame avuga ko gukuraho igihano cy’urupfu mu Rwanda byagize akamaro mu kubaka u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Umukuru w’igihugu anasobanura ko byagoranye gufata icyemezo nk’iki bitewe nuko abahemukiwe muri jenoside batabyumvaga ariko ko u Rwanda rubona ko rwagize igihe kinini cy’amateka aho abantu bamburwaga uburenganzira bwo kubaho bakicwa; kugera ubwo habayeho jenoside.
Kagame asanga rero kuri miliyoni yishwe muri jenoside wongeyeho ibihumbi byayikoze nabo ukabica byaba atari icyemezo cyiza kuko byagira ingaruka mbi mu muryango nyarwanda.
Nubwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda asanga igihano cy’urupfu atari igihano gikwiye ikiremwamuntu avuga ko ibyo bidakwiye kuvanaho guhana abanyabyaha.
Umukuru w’ihuriro ry’imitwe y’inteko ishinga amategeko mu karere ka Afurika,Uburaya na Karayibe; Louis Michel ashima u Rwanda ku cyemezo rwafashe cyo gukuraho igihano cy’urupfu nubwo bitari byoroshye nyuma y’igihe gito iki gihugu kivuye muri jenoside. Michel asaba ibihugu by’Afurika kwigira ku Rwanda ibitarakuraho iki gihano bikagikuraho.
Ibyo gukuraho igihano cy’urupfu mu bihugu by’Afurika bikaba binasabwa kandi n’umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika Jean Ping na we wafashe ijambo mu nama yo gukuraho igihano cy’urupfu ibera i Kigali.
Iyi nama y’iminsi ibiri 13-14 Ukwakira 2011, ihuriyemo ibihugu by’Afurika bigera kuri 36.Ni inama yateguwe na leta y’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango udaharanira inyungu witwa Hands off Cain (ntimukore kuri Gahini)byibutsa amateka ya bibiliya ya Gahini yica murumuna we Abel. Uyu muryango ukaba uharanira ikurwaho ry’igihano cy’urupfu.
Inkuru dukesha The NewTimes
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|