Perezida Kagame arasaba abaturage ba Gicumbi gukora bakiteza imbere (updated)
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Gicumbi, mu rwego rwo kureba intambwe bamaze kugeraho no kubashimira ibimaze gushyirwa mu bikorwa, Perezida Kagame yasabye abaturage batuye ako karere kugira umwete wo gukora bakiteza imbere.
Mu butumwa yagejeje ku mbaga y’abaturage yari yaje kumwakirira kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012, Perezida Kagame yasabye abaturage kubungabunga ibyagezweho, babishyira mu bikorwa atari mu magambo gusa. Yasabye abaturage kubaka ibiramba kandi bakirinda abifuza gusenya ibyo batubatse.
Perezida Kagame yasaba abaturage ba Gicumbi gukomeza umuco wo gukora no kwihesha agaciro, birinda ibiyobyabwenge bikunze kurangwa muri aka karere bivuye muri Uganda kuko biyobya ubwenge bikanayobya ubukungu.
Akarere ka Gicumbi kazwiho kuba ibirindo by’ingabo zahoze ari iza APR mu rugamba rwo kubohoza igihugu. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo rye ashimira abaturage uruhare bagize muri urwo rugamba, ati “Urugamba rwo kwibohora murufitemo uruhare, nzajya mpora mbibibutsa uko nje hano kubasura”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yashimiye Perezida Kagame ibikorwa remezo bitandukanye byajejwe mu karere ayoboye, ndetse asaba ko bakomeza guterwa inkunga, by’umwihariko mu buhinzi, aho yavuze ko bakeneye ikoranabuhanga ry’imashini mu rwego rwo kongera umusaruro.
Mvuyekure yemereye Perezida Kagame ko hagiye kuba impinduka ikomeye mu mibereho myiza y’abaturage bazamura imibereho myiza y’abaturage kuko hakigaragara abaturage bari mu bukene bukabije bagera kuri 49,3%.
Iyi ibaye inshuro ya kane Perezida Kagame asuye akarere ka Gicumbi muri uno mwaka wa 2012 aherekejwe n’abayobozi batandukanye.
Perezida Kagame yashimiye abaturage babashije kwiteza imbere
Muri uru ruzinduko kandi Perezida Kagame yasuye ndetse anashima ibikorwa by’umuturage witwa Uzabakiriho Gervais witeje imbere abikesha inka imwe yahawe muri gahunda ya Girinka.
Uzabakiriho Gervais avuga ko yahereye ku nka imwe yahawe muri 2001, ubu akaba amaze kuyibyaza izindi 20 zimuha litiro 80 z’amata ku munsi, ndetse atanga akazi ku bakozi bane, yoroza n’abandi baturage.


Perezida Kagame yasabye abaturage ko uyu mugabo yari akwiye kubabera ikitegererezo bityo buri muturage wese akivana mu bukene.
Ati “gukora nibyo nkingi y’iterambere kandi iyo ukoze cyane urakira, nsanga twese nidukora tuzakira”.
Muri aka karere kandi si Uzabakiriho Gervais witeje imbere gusa kuko hari n’umugore witwa Uwimana Clementine witeje imbere abikesheje ubworozi bw’inkoko aho ubu yinjiza amafaranga ibihumbi 380 ku munsi ava mu musaruro w’amagi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo bandika amajyi,ahubwo bandika amagi.Nimukosore.Murakoze.