Perezida Kagame arasaba Abanyarwanda kutaba indorerezi z’ubuzima bwabo
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasaba Abanyarwanda ko n’ubwo bamaze imyaka 19 bibohoye, bidakwiye guhagararira aho kuko bakwiye no gukora ibyo babona byabateza imbere aho gutegereza ko hari undi uzabibakorera.
Ibyo ni bimwe mu byaranze ijambo yagejeje ku Banyarwanda bari bitabiriye umunsi u Rwanda rwizihizaho imyaka 19 rumaze rwibohoye. Umunsi wizihirijwe mu mudugudu wa Kami, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki 04/07/2013.


Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye abaturage n’ingabo biyubakiye, Perezida Kagame niho yahereye avuga ko ibyagezweho n’ubwo byaba ari bicye ariko bikwiye guhabwa agaciro kuko byavuye mu ngufu z’Abanyarwanda ubwabo.
Yagize ati: “Ntago Ntago twakomeza kuba nk’indorerezi ku bitureba. Ibyo bikaba inshingano ya buri wese kuva ku mugore, umuto n’umukuru. Ibyo twagezeho n’ubwo byaba ari bicye nibyo bikwiye kutwibutsa ko imbere hari ibyiza.”

Ibikorwa byubatswe mu murenge wa Kinyinya, hairimo amazu yagenewe abimuwe mu bice bishobora kubateza impanuka mu karere ka Gasabo.
Hakaba n’ikigo cya Gisirikare cya kami, byose byubatswe ku muganda n’umusanzu w’abasirikare n’abaturage bafatanyije.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ibyagezweho kandi bigomba kuba urugero rwo gukomeza gukora kugira ngo bazagere ku bindi birenzeho.
Ikiruta yasabye Abanyarwanda bose aho bava bakagera kurwanya uwo ari we wese yashaka guhungabanya ibiri kubakwa.



Ati: “Dukoresha ubwenge, umutungo w’igihugu, imbaraga tukagera ku byo abandi bagezeho bakoresheje imbaraga.”
Yanihanangirije uwo ari we wese kureka gutekereza ko hari undi wamuteza imbere atabigizemo uruhare, nk’uko yabiciye muri uyu mugani ati: “Urusha imbabazi nyina w’umwana aba ashaka kumurya.”

Nta mateka y’umwihariko ari i Kami yatumye hizihirizwa umunsi wo kwibohora, uretse ibikorwa byakozwe n’Abanyarwanda ubwabo bifite agaciro ka miliyari 6,8 nta nkunga yindi, nk’uko Gen. Brig. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’ingabo yabitangarije abanyamakuru.


Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
TWAGEZE KURI BYINSHI ALIKO KUBAKA NTIBIRANGIRA KUKO DUFITE AMASIHA MENSHI ABAZIMA TURAHARI GUSA TUBE MASO KUGIRANGO DUFASHE MUZEHE WACU KUBUNGABUNGA IBYO TWAGEZEHO NO KUZASIGIRA ABANA BACU IBYIZA BAZATEKEREZE GUHANGA IBINDI ATARI IMIHANDA CYANGWA AMASHURI AHUBWO BATEKEREZE KUJYA NO MUKWEZI.
Kubirinda ni ngombwa buri wese ahereye kubye hakiyongeraho ibyo twese duhuriraho aribyo rusange ahubwo uzajya afatwa abyangiza agomba guhanwa by’intangarugero kuko aba asubiza abantu inyuma kandi kubaka igihugu ari uguhozaho kuko igihugu ntikijya cyuzura nkuko wuzuza inzu cyo gihoro cyubakwa uko amajyambere agenda atera imbere
ibyo u rwanda rwagezeho ntago bizigera bisubira inyuma, abanyarwanda twese twiteguyr kuzarinda ibyo twagezeho kandi tuniteguye kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, ibi rero nibyo bikomeza kuduha agaciro aho turi hose.
kwibohora kw’abanyarwanda kugomba kujyana n’ukwigira kwabo, bihaza muri byose ndetse baharanira ubukungu burambye, bw’ejo hazaza, ibi nibyo abanyarwanda twese duharanira kugirango ibyo abanyarwanda barwaniye batazigira bisubira inyuma, kndi ntagushidikanya bizagerwaho.