Perezida Kagame arasaba Abanyarwanda kugira umwihariko mu mikorere yabo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abagize Guvernema barahiriye imirimo mishya kuri uyu wa kabiri tariki 26/02/2013, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, umwihariko mu mikorere yabo, kuko ngo amateka y’u Rwanda n’aho rugana bidahuye n’iby’ahandi.

Imyumvire n’imikorere birangwa no kwanga ubunebwe, kwirara, uburangare, guta umwanya, isoni; ndetse no kwemera guhangana no gukoresha bike bitanga umusaruro mwinshi, nibyo umukuru w’igihugu yasabye abayobozi bakuru bitabiriye irahira ry’Abaministiri bashya, n’abanyamabanga ba Leta muri za Ministeri.

“Amateka y’aho tuvuye mu myaka 20 ishize n’aho tujya, byari bikwiye kwigisha buri wese ko dutandukanye n’abandi. Ntibyumvikana ukuntu isi yateranira ku Rwanda, abiciwe akaba aribo bahinduka abicanyi, abicanyi bagahinduka abahemukiwe; ubu ni butabera nyabaki!”; Perezida Kagame.

Evode Imena, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'umutungo kamere; Anita Asiimwe, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Ubuzima na minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza.
Evode Imena, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo kamere; Anita Asiimwe, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubuzima na minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza.

Umukuru w’igihugu yamaganye uburyo amahanga yirengagiza ko FDLR n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside mu Rwanda, zikomeje kwica abantu zibaziza uko baremwe, aho ngo abasabwa kurwanya ubwo bwicanyi bavuga ko batabubona, ahubwo ngo bagahindukira bakabushyigikira.

Guverinema muri rusange irasabwa gufasha abaturage mu rugamba rwo kwigira no kwibeshaho badateze amaboko, kuko ngo “inkunga itesha uyihawe agaciro”, nk’uko Perezida Kagame ahora abimenyesha abaturage.

Abaministiri bashya barahiye kuri uyu kabiri, ni Prof.Silas Lwakabamba ushinzwe ibikorwa remezo, akaba yari umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda na Amb. Claver Gatete w’imari n’igenamigambi, wari usanzwe ayobora Banki nkuru y’igihugu.

Oda Gasinzigwa, minisitiri ushinzwe Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango, Ambasaderi Claver Gatete ushinzwe Imari n'Igenamigambi na Professor Silas Lwakabamba ushinzwe Ibikorwaremezo.
Oda Gasinzigwa, minisitiri ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Ambasaderi Claver Gatete ushinzwe Imari n’Igenamigambi na Professor Silas Lwakabamba ushinzwe Ibikorwaremezo.

Harahiye kandi Ministiri muri Primature ushinzwe Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Odda Gasinzigwa, ndetse na Ministiri Serafine Mukantabana ushinzwe gucyura impunzi n’imicungire y’ibiza.

Perezida Kagame kandi yakiriye n’indahiro z’Abanyamabanga ba Leta bashya, aribo Dr Anita Asiimwe ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima, hamwe na Imena Evode, ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka