Perezida Kagame arasaba Abanyarwanda gukomeza kubakira ku byagezweho

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022, umunsi u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 28 isabukuru yo Kwibohora, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubakira ku byagezweho no kubisigasira.

Perezida Kagame arasaba Abanyarwanda gukomeza kubakira ku byagezweho
Perezida Kagame arasaba Abanyarwanda gukomeza kubakira ku byagezweho

Perezida Kagame abajijwe imbaraga zashyizwe mu kubaka u Rwanda mu myaka 28 ishize rwibohoye, yasubije ko byose babikesha ubufatanye bw’Abanyarwanda aho bari hose, bashyigikiye iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati “Reka mbanze nsuhuze Abanyarwanda bose kandi mbifurize kugira iminsi mikuru myiza, ariyo y’Ubwigenge wagombaga kwizihizwa tariki ya 1 Nyakanga no kuri iyi tariki yo kwibohora, kuko twabishyize hamwe kugira ngo tubyizihirize rimwe twese, nagira ngo rero nifurize umunsi mwiza Abanyarwanda bose.”

Yakomeje agira ati “Nsubije amaso inyuma nkareba ibyo Abanyarwanda bakoze ingeri zose, ari abari ku rugamba rwo kubohora igihugu, ari abaruguyeho, nkareba imbaraga twashyize mu bikorwa twagiye dukora nyuma yo kwibohora, nsanga byose tubikesha ubufatanye bw’Abanyarwanda aho bari hose, bashyigikiye iterambere ry’Igihugu”.

Kugeza ubu Perezida Kagame avuga ko ntawe ushidikanya ko ibyinshi byakozwe, kuko bigaragara kugeza n’uyu munsi, kandi ko bigenda byiyongera, bikanahindura ubuzima bw’Abanyarwanda, bukaba bwiza kurushaho ukurikije uko bwari bumeze mu myaka yashize.

Perezida Kagame yongeraho ko muri iyi myaka 28 ishize atavuga ko hari ibitaragezweho, kuko ibintu byose bitagerwaho 100%, ariko iyo hari intambwe igaragara ndetse n’ibikorwa bigaragarira abantu, baba bagomba gukomeza kubyubakiraho bakagera ku bindi.

Umukuru w’Igihugu asanga ibikorwa byagezweho n’imbaraga zashyizwemo kugira ngo bigerweho bingana, n’ubwo usanga amikoro aba akiri make ariko habaye ubwitanjye bw’abantu.

Ati “Jyewe mu byo ntashidikanya ni uko ibyagezweho abantu bashyizemo imbaraga nyinshi cyane, n’uyu munsi abantu barakora, barumva iyo babwiwe. Amikoro si menshi cyane, dukoresha make ariko tukagera kuri byinshi”.

Perezida Kagame avuga ko nta byabusanye ahubwo ko ibyakozwe byose bikorwa nk’uko bigomba gukorwa.

Kuba u Rwanda ruri mu ruhando mpuzamahanga, Perezida Kagame avuga ko abikesha Abanyarwanda bose kuko abantu bo hanze iyo barebye amateka y’u Rwanda, bakabona aho rwavuye n’aho rugeze ubu bituma barwubaha. Amateka y’u Rwanda agaragaza ko Abanyarwanda bavugisha ukuri, bakoresha ukuri.

Hari benshi batazi uko amateka y’u Rwanda ateye, cyangwa se batashatse kuyumva bitewe n’uruhare bayagizemo bigatuma aba mabi, ariko abatumvaga amateka y’u Rwanda bagiye basobanukirwa bakamenya aho ruva n’aho rujya.

Ati “Uwabashije gusura u Rwanda agasobanurirwa aho rwavuye n’aho rugeze, arabibona ko twateye intambwe igaragara cyane cyane, ibikorwa birivugira”.

Ku bikorwa remezo abaturarwanda bamaze kugezwaho harimo umudugudu w’icyitegererezo watashywe mu karere ka Nyaruguru, ndetse n’ibindi byubatswe mu myaka 28 ishize birimo amashanyarazi, imihanda, amavuriro, amazi meza n’ibindi, Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano za Leta guha abaturage ibyo bakene, ariko nabo ko bagomba kubibungabunga mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho.

Yagize ati “Icyo tubasaba ni ukubakira ahongaho, ku byo Leta imaze kubagezaho, bagomba kubirinda kugira ngo bitangirika, ejo bakongera gusaba Leta ibyo yari yabahaye”.

Perezida Kagame yasabye abaturage kumenya gukora bakazigama ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, kuko byagaragaye ko hari ibibazo biza bitateguje, aha yatanze urugero rw’intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatumye ibiciro byiyongera n’ibintu bimwe bikabura, ndetse n’ibyorezo birimo Covid -19.

Abaturage hirya no hino mu gihugu bahawe ijambo muri icyo kiganiro, maze bishimira ibyo bagezeho babifashijwemo muri iyi myaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Mukanyarwaya Placidie wo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko yishimira ko Leta y’u Rwanda yamuhinduriye imibereho ikamutuza mu nzu nziza, ikamuha n’ibikoresho byose ubu kaba yarahawe n’ikibanza cyo gucururizamo.

Ati “Ndabashimira Nyakubahwa Perezida wacu mwantuje heza, mumpa inzu irimo Gaze, amazi ndetse n’amashanyarazi, ubu ndyama heza, ndetse ndabashimira inkunga mwampaye ikampindurira imibereho.”

Bakundukize Jean Damour wo mu Karere ka Musanze, na we yashimiye Perezida uburyo u Rwanda rurinda umutekano w’abaturage.

Ati “Nyakubahwa Perezida ndabashimira ko muri iyi myaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye mwaducungiye umutekano urambye, kandi n’iyo abanzi b’Igihugu bashatse kuwuhungabanya mutuba hafi”.

Bakundukize yabivuze ashingiye ku biherutse kuba ubwo mu Karere ka Musanze haterwaga ibisasu mu kwezi gushize, ariko Ingabo z’u Rwanda zikabarindira umutekano.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora, hirya no hino mu gihugu hatashywe ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka