Perezida Kagame aranenga abagereka ibibazo bya RDC ku Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aragenga ibihugu n’imiryango mpuzamahanga nka MONUSCO, kuba bikomeza kugereka ibibazo bya Congo ku Rwanda kandi nyamara umuti wabyo woroshye kuboneka, igihe habaho uburyo buhamye bwo kubikemura.

Perezida Kagame mu kiganiro na France 24
Perezida Kagame mu kiganiro na France 24

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Televiziyo y’u Bufaransa, France 24, kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, aho yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo bizwi kuva mu myaka 25 ishize, kandi hari uburyo mpuzamahanga bwashyizweho ngo bikemuke bikananirana, ahubwo bigakomeza kugerekwa ku Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko mu biganiro biherutse kubera muri Angola hamwe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hibanzwe ku kureba uko umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo wabonerwa ibisubizo kuko unabangamiye u Rwanda, kandi iyo abantu baganiriye bishobora kugera ku gisubizo kirambye.

Agira ati “Ntabwo ntekereza ko abantu bahora mu mikino y’ibirego byo guterana amagambo, ibivugwa ntabwo bikwiye kuba bishyirwa mu buryo rusange, twaraganiriye ariko icy’ingenzi ni uko abayobozi b’ibihugu bumvikana, kandi ibyo bumvikanyeho ntibibe amasigaracyicaro”.

Avuga ko mu ntambara harwana imitwe ibiri, nta mutwe umwe urwana, ibyo bikaba bivuze ko niba hariho gusaba guhagarika imirwano bisabwa imitwe ihanganye, bidasabwa umutwe umwe wonyine nk’uko M23 ibisabwa.

Perezida Kagame yavuze ko icyamujyanye muri Angola kuganira na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, atari uguhagarika intambara hagati ya RDC na M23, ahubwo we icyatumye yitabira ibiganiro ari ukubera ko yifuza ko umwuka mubi ututumba hagati y’u Rwanda na Congo uhagarara.

Ku kijyanye no kuba ambasade ya USA muri RDC yaratangaje ko hashobora kuba hari Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Kongo, Perezida Kagame avuga ko ibyo byamutunguye kubona ibibazo by’umutekano wa Kongo bibazwa u Rwanda.

Agira ati “Ibibazo byo muri Congo iyo bibaye abantu bihutira kurega u Rwanda, Amerika n’abandi bashobora kurega u Rwanda ko ruteza umutekano muke muri RDC, ariko bakirengagia ikibazo cya FDRL kimaze imyaka n’imyaka ihungabanya umutekano wacu”.

Avuga ko Igihugu cya Kongo cyakunze kurasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda ntihagire uvuga, nta n’uwavuze ku kibazo cy’umutwe wa FDLR uherutse kugaba ibitero mu Rwanda uvuye muri Congo mu mwaka wa 2019, bagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda bakica abantu bakangiza n’ibyabo.

Umunyamakuru wa France 24 akomeje kwibanda ku kibazo cy’uko u Rwanda rwaba rufite Ingabo ku butaka bwa RDC nk’uko Amerima ibivuga, Perezida Kagame yavuze ko abahamya ibyo ari bo kibazo kurusha ikibazo nyir’izina kiri muri Congo.

Perezida Kagame avuga ko niba u Rwanda rufite ikibazo cya FDLR cyananiranye, akomeje gutegereza ko cyabonerwa umuti, ariko nyamara ntawe urajwe ishinga n’uko icyo kibazo cyakemuka.

Perezida Kagame avuga ko M23 atari ikibazo cy’u Rwanda kandi abagize uwo mutwe atari Abanyarwanda, kandi ko ntacyo u Rwanda rwakungukira mu gutera inkunga M23.

Agira ati “Ikibazo cya M23 kirazwi hashize igihe kandi twakiganiriyeho na Peredida Tshisekedi wa DRC na Leta ayoboye, ntabwo bariya bantu bavuye mu Rwanda, ariko nibaza impamvu ikibazo cya M23 kibazwa u Rwanda, byaranyobeye”.

Perezida Kagame avuga ko abashinja u Rwanda gutera inkunga M23, ari ibyo bivugira uko bashatse ariko nta shingiro bifite, kuko ibyo ari ibintu byakunze kuvugwa ariko bidafite ishingiro, kandi ko bitumvikana ukuntu mu bibazo bya Congo u Rwanda rutungwa agatoki kandi ari iby’Abanyekongo.

Agira ati “Sinshaka no gukomeza kubitindaho kuko nta mwanya wo kubitakazaho, kiriya kibazo kirimo ibintu byinshi nabivuze kenshi, ko niba hari ibibazo uruhuri, gufatamo kimwe ukakigereka ku Rwanda wirengagije ibibazo twakomeje kugaragaza bya FDLR, ifashwa na Congo guhungabanya umutekano wacu, na MONUSCO ikabashyigikira irebera, ariko ntawe ukomoza kuri icyo kibazo tutahwemye kugaragaza”.

Perezida Kagame asubiza ku kijyanye na Amerika yakunze gusaba u Rwanda, kugira icyo rukora ngo ibibazo byo muri Congo bihagarare, yasubije ko abahamagaye bari bakeneye guhamagara urebwa n’ikibazo kuko u Rwanda ntaho ruhurira nabyo.

Agira ati “Ibyo guhamagara ntacyo mbibonamo bafite uburenganzira bwo guhamagara uko babyifuza n’uwo bashaka guhamagara no kubona ibisubizo rukana, ariko njyewe icyo mvuga ni uko abantu bashyira ubwenge ku gihe. Kiriya kibazo kirazwi muri za 2012, none kiragarutse nyuma y’imyaka 10, mwebwe mutekereza ko ari iki kitagenda, ni nde wambwira impamvu kidakemuka kandi bishoboka ko kibonerwa umuti?”

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Yongeraho ati “Kuki kiriya kibazo cyacishije make nyuma y’imyaka 10, kikongera kuvuka kandi nyamara gishobora gukemuka mu buryo bworoshye. Imiryango mpuzamahanga irakizi ihora ikivuga, ariko kikagerekwa ku Rwanda nyamara bashoyemo akayabo k’Amadorari ngo gikemuke, ariko ni kuki kidakemuka”?

Perezida Kagame avuga ko ibibazo bya Congo bifitiwe umuti n’Abanyekongo ubwabo kandi ko kizwi kuva mu myaka 25 ishize, kandi ko u Rwanda rudakwiye kubazwa ibya Kongo ahubwo bikwiye kubazwa bene byo n’imiryango mpuzamahanga ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka