Perezida Kagame aramenyesha Abaturarwanda ko urugendo rwo kwigira rukomeje
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamenyesheje abitabiriye umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/02/2013, ko urugendo rwo kwibeshaho no kwanga gutega amaboko rukomeje kandi hari icyizere, ashingiye ku bwitabire bw’abaturage mu bikorwa bifite inyungu rusange.
“Umuco wo kumenya kwikorera, kwigira niyo nzira turimo, guhinga korora byose tukabibangikanya, tukihaza tukajyana n’ibindi ku masoko.
Iyo wicaye ugategereza uzakugoboka, aza rimwe, ku bw’amahirwe akaza ubwa kabiri, ubukurikiraho kandi ari nabwo umukeneye kurushaho akabura”, uku niko Perezida Kagame yabwiraga abitabiriye umuganda wabereye mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Yongeyeho ko nta gutera imbere intambwe imwe, ngo usubire inyuma ebyiri, kuko “nta muntu ugufasha kubera ko yakugiriye urukundo wowe utigiriye, ahubwo aragufasha akakwambura agaciro wari ufite, ari ko gahenze cyane”.
Umukuru w’igihugu yavuze ibi atera imbaraga abaturage, kuko umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, yari amaze kumumenyesha ko umurenge wa Kanyinya ari nk’ikigega cy’umujyi wa Kigali, kivamo ibiribwa by’ubwoko butandukanye.

Abaturage nabo bari babwiye Perezida Kagame ko iby’ibanze(uretse amazi atari hafi yabo), nk’amashuri, amashanyarazi, ivuriro( rimaze kubakwa), byose babifite kandi ariwe we babikesha; harimo no kuba baravuye muri nyakatsi bakaba batuye mu mazu yubakishije ‘bloc ciment’.
“Manda nirangira bazongere bagutore Nyakubahwa Perezida; umukecuru wanjye ari mubo mwahaye inkunga y’ubusaza; ubu turakanda igikuta amatara akaka (gucana amashanyarazi)”.

Umukuru w’igihugu yitabiriye umuganda, ari kumwe na Madame we, Jeannette Kagame, na benshi mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Ministiri James Musoni w’ubutegetsi bw’igihugu, na bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
I Kanyinya ngo kubona amazi byari bibagoye, aho bavuga ko bayakuraga ahitwa Yanze, mu rugendo rwo guterera umusozi kandi rurengeje ibirometero bitatu.

Umuganda warangiye bacukuye umuyoboro urenga kirometero imwe. Gusa ibikorwa byo kubagezaho amazi birakomeje ku bufatanye bwa Reta n’abaturage, aho Umukuru w’igihugu yabijeje ko azakomeza kwifatanya nabo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|