Perezida Kagame arambiwe abayobozi bahora muri “ndasaba imbabazi”
Perezida Paul Kagame avuga ko arambiwe abayobozi bananirwa kuzuza inshingano bahawe, bagahora basaba imbabazi ariko ntibikosore.

Perezida Kagame avuga ko ntawe udakosa ariko iyo gusaba imbabazi byabaye nk’umuco, umuyobozi aba yamaze kugaragaza ko ntacyo ashoboye.
Ni bimwe mu byo yabwiye abayobozi ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bagize inzego z’ibanze bagera ku 1.300 bahuriye kuri Petit Stade, mu wiherero watangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018.
Yagize ati “Hari ibibazo bifite ibisubizo bizwi, ariko ugasanga bidakemuka. Igisubizo buri gihe kigahora ari ugusaba imbabazi. Bikaba ubwa mbere, ubwa kabiri, bikongera n’ubwa gatatu.
“Burya iyo usabye imbabazi, uba wemeye ko ibyo tuvuga ari ikibazo. Niba tubyemera se, kuki twabisubiramo, ugasanga tubigize umuco.”

Zimwe mu nzitwazo abayobozi bahoramo, nk’uko yabitunzeho agatoki, ni inama abayobozi bahoramo ariko ntizigire ibibazo na bimwe zikemura.
Ati “Tugomba kwirinda guhora duhangana n’ibibazo twitera, tugahangana n’ibindi byinshi bihari kandi dufite inshingano yo gukemura.”
Yasabye abayobozi bitabiriye uyu mwiherero kugira imitekerereze itameze nk’iyabandi, kuko intambara u Rwanda rurwana itandukanye n’iyabandi kandi igoye.
Ati “Iyo hari uwagufungiye inzira, ugashaka gutekereza nk’uwagufungiye, uba ufite ikibazo. Kuko uwagufungiye we akenshi aba afite inzira. Iyo utekereje nkawe uba ushaka kwibuza uko ubaho.”

Ohereza igitekerezo
|
umusaza arababwira ariko bafite ikibazo cyo kudakurikiza impanuro bahabwa
Ukuriye uburezi nibura agasura, buri shuri rimwe mukwezi,agron wumurenge nawe akagira imirima yikitegererezo muri buri mudugudu, bitewe nibihera,imihigo yabo igashingira ku musaruro kuri ha aho kuba ubuso buvaho ibidahagije, nundi musaruro ku matungo nibindi bikorwa
Uburyo burahari, kandi ibyinshi ntibikeneye amafaranga bikeneye guhuza imbaraga nta kindi
Kandi ba v/m bagasabwa kuba more active ntibagendere mwibaba rya ba mayor, nabayobozi bakajya babaza buri wese portfoliomye aho kubaza ibintu byose mayor.
Abayobozi buturere nabagenzi babao bereka za innovations apana kugendera kubyo abandi bababwira, bakanezwezwa nuko abaturage babo bava mu kiciro cyambere ari benshi, aho gushishikarira kurebwa neza.
Na service, dossier imara mu karere gute iminsi itatu, bashyizeho aho igeze hose hamenyekana, uwitinzeho akabibazwa
Ni byo dossiers zibikwa mu tubati rwose ,ntabwo ari byo ,ariko byose biterwa no kutumva uburemere n’agaciro kw’umwanya umuyobozi yicayemo .Birakwiriye ko hirindwa ko abantu bagaragaza mu ma raporo ko imihigo yeshejwe kandi abo igenewe guteza imbere bagifite ibibazo byakabaye byarakemutse
Ariko kuki barenza ingohe ikibazo cyabarozi bamaze abantu ?kuki batakiganiraho koko?.
Babamaze he yeee