Perezida Kagame arakira impamyabushobozi y’ikirenga agezwaho na Kaminuza ya William Penn
Uyu munsi tariki 13/05/2012, Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, ashyikirizwa impamyabumenyi y’ikirenga yagenewe na kaminuza ya William Penn yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Kagame arashyikirizwa iyi mpamyabumenyi y’ikirenga kubera uruhare rudasanzwe yagaragaje mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, no kuba umuyobozi wagaragaje uruhare rudasanzwe mu gusana igihugu cyahuye n’amakuba ya Jenoside.
Mu byo ashimirwa harimo gushakira ubuzima bwiza Abanyarwanda, guha ubushobozi urubyiruko mu guhanga umurimo n’uburenganzira abagore mu nzego z’ubuyobozi, aho u Rwanda ruza kumwanya wa mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nzego z’ubuyobozi.
Perezida Kagame ari mu bayobozi b’icyubahiro baza gushyikiriza impamyabumenyi bagera ku 370 biga muri iyi kaminuza, harimo n’Abanyarwanda bahawe burusi.
Kuva mu kwezi kwa Munani 2008, Kaminuza ya William Penn yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yo guha burusi Abanyarwanda bane. Mu 2011 yongeraho undi umwe baba batanu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
president wacu oyee!kuri ibi bihembo ukomeje kubona kko urabikwiye aho umazekugeza u Rwanda harahebuje komereza aho abanyarwanda tukuri inyuma twese ntanumwe usigaye!ibi bihembo ni ibyabanyarwanda twese oyee Rwanda bravo leta y’u Rwanda!!!
TURASHIMIRA UMUYOBOZI WACU URUHARE AKOMEJE KUGIRA MUKUBAKA IGIHUGU YESA IMIHIGO AHO YATANGIYE NO GUHABWA N’IMPAMYABUMENYI MU MIYOBORERE MYIZA CYANE CYANE MU GUTEZA IMBERE ABRI N’ABATEGARUGORI