Perezida Kagame arakangurira Abahinde kongera ishoramari mu Rwanda no mu Karere

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arasaba abagize ihuriro ry’inganda mu Buhinde CII, Confederation of Indian Industry, kongera ishoramari mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Iburasizuba muri rusange kubera ko ngo hari amahirwe menshi yo gushoramo imari.

Ibi perezida Kagame yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’abagize CII mu i New Delhi mu Buhinde kuwa 04/11/2014, aho yashimangiye ko ubufatanye mu bucuruzi hagati y’Ubuhinde n’akarere bumaze imyaka itari mike ariko ngo hacyiri amahirwe menshi mu ishoramari babyaza umusaruro.

Perezida Kagame ageza ijambo ku banyenganda bo mu Buhinde.
Perezida Kagame ageza ijambo ku banyenganda bo mu Buhinde.

Perezida Kagame yagize ati “Ubufatanye hagati y’u Buhinde n’u Rwanda ndetse n’Akarere k’Afurika y’Iburasizuba mu buryo bwagutse burakomeye ariko nemera cyane ko hari ibindi byinshi twakorana, ari nayo mpamvu tugomba kugirana ibiganiro nk’ibi.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akomeza ashimangira ko ubwo bufatanye bwagize uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu byombi n’akarere muri rusange, ku buryo ubukungu bw’ibyo bihugu bwazamutse ariko igipimo kiracyari hasi.

Bimwe mu bigo byo mu Buhinde byitabiriye ikiganiro na Perezida Kagame.
Bimwe mu bigo byo mu Buhinde byitabiriye ikiganiro na Perezida Kagame.

Ashingiye kuri ibyo, Perezida Kagame yabagaragarije ko mu Rwanda hakiri amahirwe menshi bashoramo imari cyane cyane mu bijyanye na serivisi, ubuhinzi busagurira isoko, kongerera abantu ubumenyi n’ibindi.

Ati “N’ubwo ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Buhinde bwazamutse mu myaka mike ishize, igipimo rusange kiracyari hasi; si aho twifuza kugarukira kuko haracyari inzego zitandukanye zakongerwamo ishoramari"

Kimwe n’Ubuhinde, u Rwanda rushyize imbere izamuka ry’ubukungu rishingiye ku kongera ibyoherezwa mu mahanga cyane cyane muri serivisi, inganda zitunganya ibintu biciriritse, ubuhinzi busagurira amasoko, gushora imari mu kongerera Abanyarwanda ubumenyi ndetse no guhindura igihugu cyacu n’akarere ahantu heza ho gukorera ubucuruzi.”

Impano Perezida Kagame yahawe n'abanyenganda bo mu Buhinde.
Impano Perezida Kagame yahawe n’abanyenganda bo mu Buhinde.

Muri iki kiganiro ku ishoramari, Perezida Kagame yagarutse kandi ku mishinga ikomeye ibihugu by’Afurika y’Iburasizuba bisangiye, ashimangira ko byongereye amahirwe abaturage b’ibyo bihugu kwihuta mu iterambere.

Ku kijyanye n’umuhora mugari wa ruguru uhuza ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani y’Amajyepfo na Ethiopia, Perezida Kagame avuga ko uwo mushinga ugamije guhuza abaturage n’amasoko y’ibyo bihugu, bityo akaba ari andi mahirwe akomeye ku bashoramari bo mu Buhinde.

Uretse uwo mushinga, hari ibindi ibyo bihugu byagezeho birimo gukoresha visa imwe ku banyamahanga binjira mu bihugu bitatu (Rwanda, Uganda na Kenya), guhuza za gasutamo byatumye ibicuruzwa bidatinda mu nzira kandi bihenduka n’indi mishinga ikomeye nko kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ikibuga cy’indege, imishinga y’amashanyarazi ndengamipaka n’ibindi.

Perezida Kagame asobanurira abanyenganda bo mu Buhinde ibyiza byo gushora imari mu Rwanda.
Perezida Kagame asobanurira abanyenganda bo mu Buhinde ibyiza byo gushora imari mu Rwanda.

Perezida Kagame asaba ishoramari ry’Ubuhinde umuhate wo kurenza miliyoni 78 z’amadolari ya Amerika bashoye mu Rwanda, bagakomeza kuza gukorera mu gihugu no mu muryango wa EAC muri rusange, aharimo gutezwa imbere umuhora wa ruguru, uhuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudan y’epfo na Ethiopia.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yatangaje ko inama Umukuru w’Igihugu yahuriyemo n’abakuru b’ihuriro ry’inganda mu Buhinde barenga 30, yayobowe n’uwitwa Ninad Karpe, Umuyobozi w’uruganda rwitwa APTECH rwacururije muri Afurika y’uburasirazuba kuva mu myaka ya kera ngo ibarirwa mu binyejana.

Mu nama y’ubukungu ibera mu Buhinde kuri uyu wa gatatu yatumijwe n’umuryango mpuzamahanga w’ubukungu (World Economic Forum), byitezwe ko Perezida Kagame aganira n’abayobozi batandukanye mu bya politiki, mu ishoramari n’imiryango itagengwa na Leta baturutse henshi muri Afurika no muri icyo gihugu.

Abanyenganda bo mu Buhinde bateze amatwi Perezida Kagame abasobanurira amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda.
Abanyenganda bo mu Buhinde bateze amatwi Perezida Kagame abasobanurira amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda.

Nshimiyimana Leonard & Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

u Rwanda ni igihugu washoramo imari uakaba wizeye kunguka niyo mpamvu dukangurira ababishoboye bose kwitaba iyi mpuruza

willy yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

ikizakwereka umuyobozi mwiza nuko akubita hirya hino ngo arebe yabonera igihugu cye ikigiteza imbere , igiteza imbere abaturage be, aba bashoramari munsi bamanutse mu Rwanda kuza gushoramo imari yabo , abaturage bazunguka akazi kandi banaprofite kuri ibyo byiza bizanywe nabo bashoramari

kalisa yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

turashimir president wacu ko ahora adushakira ibyiza maze ngo u Rwanda rwacu rutere imbere

maheru yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka