Perezida Kagame arahumuriza abafite ubwoba ko Congo yatera u Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahumurije abafite impungenge cyangwa ubwoba bw’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatera u Rwanda, akavuga ko bakwiye kuryama bagasinzira.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Abanyamakuru ku wa 1 Werurwe 2023, Umuyobozi akaba ari na nyiri Radio&TV1, Kakooza Nkuriza Charles(KNC) yabajije niba DRC itatera u Rwanda nk’uko bamwe mu bayobozi bayo bajya banyuzamo bakabyigamba.

KNC yagize ati "Ikibazo cyanjye kiragaruka kuri Congo kuko twese turahangayitse nk’Abanyarwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo waho, Gen Kiko yitangarije ko amaze iminsi azenguruka mu bihugu bigize Umuryango SADC, kugira ngo intambara y’u Rwanda bayitsinde".

Ati "Urebye ibyo abandi babajije nkabona y’uko tubifata nk’aho ari ugukina, ese twakwitegura y’uko tugiye guterwa na Congo, ko banavuga y’uko bazatugira intara yabo ya munani? Mwaduhumuriza cyangwa se mukaduteguza, tukitegura".

Perezida Kagame, mu kumusubiza, yavuze ko ahumuriza abantu ari cyo cy’ingenzi kandi cya ngombwa, kuko abona ko iby’icyo gitero ntaho bishingiye cyangwa byashoboka.

Umukuru w’Igihugu ati "Nushaka uryame usinzire, wicure wiyongeze ibyo ntabwo ari ikibazo, ibyo umuntu umwe muri Congo yaba yaravuze, afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka. Ntabwo ibivugwa byose biba ari ukuri, cyane cyane iyo bivugwa kuri iki kibazo bivugwa n’Abanyekongo bo muri Leta."

Perezida Kagame mu gusobanura iby’uko Umuryango SADC waba waritabajwe na Congo, ngo bagabe ibitero ku Rwanda, avuga ko ahubwo uwo muryango ushobora gufasha gukemura ikibazo cya Congo.

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo benshi bashobora kwinjira mu gukemura ikibazo cya Congo bakagikemura nabi, ngo ntabwo yibwira ko bizageza ku rwego rwo kugirira nabi u Rwanda bafasha Congo.

Ati "Ibyo ntabwo mbibona mu kubona kwanjye, ariko icyo nakubwira ni uko iyo udashaka intambara urayitegura, iyo ushaka amahoro witegura intambara. Ubwo rero twe dushaka amahoro, ibyo kwitegura twiteguye keraaa!"

Perezida Kagame avuga ko kuba Umukuru wa Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yarigeze kuvuga ko azakuraho Ubuyobozi mu Rwanda, ngo ashobora kuba yarikiniraga.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka