Perezida Kagame arahamagarira Abanyarwanda kurushaho gukora cyane

Perezida wa Repubulira Paul Kagame arahamagarira Abanyarwanda kurushaho gukora cyane mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Perezida Kagame arahamagarira Abanyarwanda kurushaho gukora cyane
Perezida Kagame arahamagarira Abanyarwanda kurushaho gukora cyane

Yabitangaje mu ijambo risoza umwaka wa 2016, yagejeje ku Banyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bose bakwiye gukomeza gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda.

Akomeza avuga ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi byiza ariko ngo ni ngombwa ko Abanyarwanda barushaho gukora cyane.

Agira ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi mwerekanye ko mwanyuzwe na byinshi byiza twagezeho mu gukorera hamwe. Ariko turanifuza ibyiza birenzeho. Ibi nibyo dukeneye mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Byaba ari amakosa tugabanyije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora. Nimureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka, mu nzego zose atari mu za leta gusa ahubwo ari no mu z’abikorera.”

Akomeza avuga ko ibyo bizagerwaho Abanyarwanda bashyize imbere ubufatanye, ubwubahane no gukunda iguhugu.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ubusugire n’umutekano aribyo musingi w’iterambere ry’u Rwanda.

Agira ati “ Ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho.”

Akomeza avuga ko kandi serivisi nziza ku baturage ari ngombwa kuko bifasha abayobozi mu miyoborere yabo.

Agira ati “Ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe ndetse no gutanga inama zuko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho.”

Perezida Kagame yashoje ijambo rye yifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2017, agira ati “ Uzababere uw’ibyiza hamwe n’abanyu bose! Murakoze!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka