Perezida Kagame arahamagarira Abanyafurika gukorera hamwe mu kuzamura umugabane
Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’igihugu cya Sudani y’amajyepfo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri icyo gihugu cyibonye ubwigenge, Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyafurika gukorera ku nyungu imwe yo kuzamura umugabane wabo.
Mu ijambo yagejeje ku Banyasudani y’epfo tariki 09/07/2013, Perezida Kagame yababwiye ko gukorera hamwe bigomba kujyana no gutangirira hamwe kugira ngo bashobore kugeza umugabane w’Afurika aheza hatuma wigenga ndetse ugashobora kwihaza no kwicyemurira ibibazo.
Yagize ati “tugomba gufashanya no kwiga umwe ku wundi mu kubaka aheza hacu”.

Perezida Kagame kandi yabwiye Abanyasudani y’epfo ko u Rwanda ruzirikana intambwe bagezeho mu kubaka igihugu cyabo nyuma y’igihe kitari gito bari mu bibazo byo guharanira ubwigenge.
Perezida Kagame yifatanyije na perezida Salva Kiir hamwe na perezida Yoweri Museveni mu kuzirikana Colonel John Garang ufatwa nk’intwari mu guharanira kwigenga kwa Sudani y’amajyepfo, akaba yaritabye Imana aguye mu mpanuka y’indege.

Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyasudani y’epfo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri babonye ubwigenge, nyuma y’uko taliki 01/07/2013 yifatanyije n’Abarundi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 51 babonye ubwigenge, mu ijambo rye akaba ahamagarira Abanyafurika gufatanya mu kubaka ubumwe no kuzamura umugabane w’Afurika.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|