Perezida Kagame aragirira uruzinduko mu gihugu cya Nigeria
Perezida Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Nigeria kuri uyu wa gatanu tariki 09/11/2012 mu bikorwa by’ubutwererane bw’ibihugu byombi bushingiye ku burezi, igisirikare n’abashoramari.
U Rwanda rufitanye umubano mwiza na Nigeria ku buryo hari abashoramari b’iki gihugu bashaka gushora imari mu Rwanda ndetse abandi baratangiye; nk’uko bitangazwa n’uhagarariye u Rwanda muri Nigeria, Joseph Habineza.
Hari amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi ku ishoramari aho bamwe mu bashoramari ba Nigeria batangiye ibikorwa byabo mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda barahamagarirwa kujya gukorera muri Nigeria kubera isoko rihari ry’abaturage bagera kuri miliyoni 160.
Biteganyijwe ko tariki 10/11/2012 Perezida Kagame azagirana ikiganiro n’urubyiruko rwa Nigeria mu mujyi wa Lagos.
Amatangazo ahamagarira urubyiruko rwa Nigeria kwitabira ibiganiro Kagame azagirana narwo avuga ko ari amahirwe yo kwigira ku Munyafurika washoboye kugarurira isura igihugu cyari cyarangijwe no kugendera ku moko akagihindura igihugu kirangwa n’isuku, igihugu cyita ku bidukikije, kikagira n’ubukungu bwiza ku mugabane w’Afurika.
Abanyanigeria bavuga ko hari byinshi byo kwigira ku Rwanda cyane cyane mu buyobozi aho 75% by’abagize Guverinoma ari urubyiruko naho 56% bakaba igitsina gore.
Abanyanigeria babona u Rwanda nk’igihugu gifite icyerekezo cyiza bumva bakwigiraho. U Rwanda rwagaragaje korohereza ishoramari kandi kiza ku isonga mu kurwanya ruswa mu bihugu byo muri Afurika.
Abanyanigeria kandi basanga hari byinshi bakwigira ku Rwanda mu kwicyemurira ibibazo hakoreshejwe ubumenyi bifitemo, bafatiye urugero ku nkiko Gacaca zafashije gucira abagize uruhare muri Jenoside.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nizere ko ubuyobozi bw’igihugu coach buzashishoza neza mu kwemerera abashoramari ba Nigeria Kuzbass gushora Imari mu Rda.
Twibuke ko ibihugu bya Kenya, Tanzania, Malawi, Zambia na Mozambique mu mpera za 1990s’ bagiye bsezerera burundu abashoramari bakomoka muri Nigeria kubera ingeso mbi z’ubwicanyi, uburozi, na kwesikoloka abenegihugu ba biriya bihugu. Urugero kandi ntiruri kure kuko Musenyeri Kizito ari umwe mubabaye victims ba bariya ba Nigeria.
Ntidushaka ko igihugu cyacu n’abagituye bazarira ayo kwarika rwose nk.abaturage b’ibihugu by’abaturanyi.