Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama ku iterambere rirambye muri Afurika
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame ari bugeze ijambo ku bakuru b’ibihugu n’izindi nzobere ziteraniye mu nama igamije kwiga ku iterambere rirambye muri Afurika ibera muri Botswana tariki 24-25/05/2012.
Inama iteraniye mu murwa mukuru wa Bwotsana, Gaborone, igamije kwigira hamwe uko umugabane w’Afurika wagera ku iterambere rirambye kandi hatabayeho kwangiza ibidukikije n’umutungo kamere w’Afurika.
Hagomba kandi kurebwa ku bwiyongere bw’abatuye uyu mugabane kugirango hategurwe iterambere rirambye hagendewe ku bwiyongere bw’abaturage bafite ubushobozi.
Ikindi kiganirwaho ni ukugabanya ubucyene, gucyemura ikibazo cy’ibiribwa n’amazi meza, no kurinda umugabane ibiza bikomoka mu kwangirika kw’ibidukikije; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abateguye iyo nama.
Iyi nama kandi iziga ku bibazo bizagezwa mu nama yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye izabera muri muri Brazil mu kwezi gutaha izaba yiga ku ngamba zo kugabanya ubukene.
Iyo nama iri buvugirwemo ijambo rikuru na Perezida wa Botswana, Lt.General Seretse Khama Ian Khama, yateguwe na n’umuryango Conservation International ufatanyije n’igihugu cya Botswana.
Abandi bayobozi bitabiriye iyo nama barimo Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf; Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwetel; Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba; Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Aires Ali; n’abandi bahagarariye imiryango ikomeye nka Banki y’isi, Bill and Melinda Gates Foundation.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|