Perezida Kagame amaze guhura na Kikwete muri Uganda

Ba perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya bamaze guhurira i Kampala muri Uganda ku gicamunsi cy’uyu munsi tariki ya 05/09/2013 nyuma y’amezi akabakaba ane batarebana neza.

N’ubwo ibyo aba bakuru b’ibihugu baganiriye bitaramenyekana, ababikurikirana baratekereza ko baganiriye ku mubano wabo wari warajemo igitotsi kuva mu kwezi kwa Gicurasi ubwo perezida Kikwete wa Tanzaniya yasabaga u Rwanda gushyikirana n’abarurwanya bo mu mutwe wa FDLR.

Perezida Jakaya Kikwete yari yabwiye ba perezida b’u Rwanda, uwa Congo n’uwa Uganda ko bakwiye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro irwanya leta zabo ngo kuko ariwo muti wo kugarura amahoro mu karere.

Aba bakuru b'u Rwanda na Tanzaniya bongeye kuganira nyuma y'amezi ane batarebana neza
Aba bakuru b’u Rwanda na Tanzaniya bongeye kuganira nyuma y’amezi ane batarebana neza

Abayobozi b’u Rwanda ariko bamaganiye kure amagambo ya perezida Kikwete kuko yasabaga ko u Rwanda rwashyikirana n’abakekwaho kuba baragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kuva icyo gihe ibihugu byombi byatangiye kurebana nabi, umubano wabyo urahungabana kandi bisanzwe ari ibihugu bituranye binahuriye mu muryango umwe wa Afurika y’Uburasirazuba EAC.

Umubano hagati yabo wari umaze iminsi urimo agatotsi
Umubano hagati yabo wari umaze iminsi urimo agatotsi

Perezida wa Tanzaniya Mrisho Kikwete ariko yari amaze iminsi yarasabye mugenzi we wa Uganda gushaka uko yamuhuza na perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bakongera kuvugurura umubano.

Birashoboka ko ibi ari byo baganiriyeho mu biganiro bamaze kugirana mu murwa mukuru wa Uganda, mbere gato y’uko aba baperezida bahurira mu nama na bagenzi babo bo mu bihugu 11 bigize inama mpuzamahanga y’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR igamije kwiga ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo, nayo ibera Kampala uyu munsi tariki ya 05/09/2013.

Ba perezida Kagame na Kikwete barongera guhurira mu nama yaguye y'abakuru b'ibihugu bigize ICGLR
Ba perezida Kagame na Kikwete barongera guhurira mu nama yaguye y’abakuru b’ibihugu bigize ICGLR

Umuryango ICGLR ugizwe n’ibihugu bya Angola, Burundi, Repubulika ya Centre Afurika, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazza Ville, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudan, Tanzania na Zambia.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ni byiza international relations irakenewe

ada yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

Wenda ubwobaganiriye nisawa wenda biriyabibozo byokwirukana abanyarwanda birarangira.

Mishumo elias yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

Aboba Majoronibazebubakigihucyabo ntakiza cyubuhunzi nubundibaribaratinze babibwirenabagenzi babo basigaye bavemumasyamba.

vainquer yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Gikwete na Kagame bashirehamwe bakemuricyibazo Tubemumutekano dushyigikiye Ibibiganiro byababagabo Imani bafashe.

Vainquer Olivier yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka