Perezida Kagame ahamya ko umuyobozi ukora adatekereza iterambere ry’abo ayobora bimugaruka

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umuyobozi uticisha bugufi, udakora atekereza ku iterambere ry’abo ayobora bamucira urubanza kandi amaherezo bizamugaruka.

Perezida Kagame ahamya ko umuyobozi ukora adatekereza iterambere ry'abo ayobora bimugaruka
Perezida Kagame ahamya ko umuyobozi ukora adatekereza iterambere ry’abo ayobora bimugaruka

Yabitangaje ku wa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, mu gusoza umwiherero wa Unity Club Intwararumuri.

Perezida Kagame avuga ko kwicisha bugufi k’umuyobozi bitamutesha agaciro cyangwa bigire icyo bimwambura, ahubwo bimuhesha imbaraga.

Avuga ko umuyobozi uticisha bugufi, adatekereza k’ubo ayobora ahubwo yitekerezaho ubwe, aba yikunda.

Avuga ko n’ubwo hari abayobozi babibonamo inyungu ariko atari iz’igihe kirekire kandi zikagira n’ibindi zangiza.

Ati “Aho wungukira abandi batakaza birakugaruka byanze bikunze, bitwara igihe gusa wenda ariko birakugaruka.”

Yibukije abayobozi ko mu gihe babayeho neza ariko abayoborwa bameze nabi bahora babacira urubanza ko ari bo batumye batagira imibereho myiza.

Yagize ati “Abakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe usohoka wishimye kandi barabikubonamo kuko iyo uhaze bikugaragara ku maso ndetse bakabona urajugunya, wafashe bimwe urahaga ibindi urajugunya. Bariya bantu bagucira urubanza aho ngaho, ariko urubanza baguciriye ntabwo ruherako rusohoka ngo ubibazwe ako kanya, ariko amaherezo birakugaruka byanze bikunze.”

Ngo iyo umuyobozi ameze neza abaturage bameze nabi buri gihe bamukekaho kwigwizwaho ibyavuye mu misoro batanga kabone n’ubwo bitaba ari ukuri.

Perezida wa Repubulika yananenze bamwe mu bayobozi babwira nabi abaturage baza babagana bashaka serivisi, ndetse anabateguza ko bizabagaruka ubwabo.

Ati “Umuturage agiye ashaka serivisi ahuye n’abakozi ba Leta, ikintu cya mbere ahuye nacyo ni ukumwuka inabi, yewe sha, urajya he, dore uko gisa, maze abantu kubera ko baba bafite n’akababaro muri ibyo bashakisha ariyumanganya akakwihorera ndetse rimwe agaseka, nyakubahwa, hafi akaba ari we usaba imbabazi kandi ari wowe wakoze amakosa. Ibyo ntushobora kubikira amaherezo birakugaruka wowe ubikora, byakorwa n’abantu benshi bikagaruka igihugu byanze bikunze.”

Yasabye abayobozi gukorana neza n’abaturage kuko iyo babakoreye nabi bahora babacira imanza.

Yavuze ko umuyobozi agira izina ryiza bitewe n’uko akorana n’abo ayobora, akagira ribi bitewe n’uko hari ibyo atabafashamo.

Ati “Nta mutware burya ubaho utagirwa n’abo atwara ntabwo bibaho, uba umutware mwiza wabigizwe n’abo utwara bitewe n’uko bakwibonamo kubera uko ufatanya nabo mu gukemura ibibazo byabo, ukaba mubi kubera ko abo utwara ariko bakubona, ugomba kuba hari icyo utabaha, utabakorera, udakorana nabo uko bikwiye, bagucira urubanza.”

Yashimye ko hari ibimaze gukorwa byiza ariko na none hakwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo hakorwe byinshi kandi byiza bizamura imibereho myiza y’umuturage, anasaba abayobozi gukora ibiramba kandi bategurira urubyiruko inzira nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka