Perezida Kagame agiye kugirana ikiganiro na RBA abaturage bazatangamo ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kiratangaza ko kuri iki Cyumweru kizagirana ikiganiro cyihariye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kikazanyura ku bitangazamakuru bya RBA byose.

Muri iki kiganiro, abaturage bararikiwe gutangamo ibitekerezo ndetse n’abafite ibibazo bakaba babibaza banyuze ku mbuga nkoranyambaga za RBA, bakoresheje #BazaPerezidaKagame.

Perezida Kagame yaherukaga gutanga ikiganiro nk’iki ku itariki 10 Nyakanga 2020, cyabarijwemo ibibazo bitandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, cyibanze ku rugendo rwo kubohora igihugu.

Ni ikiganiro kigiye kuba mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu byo ku isi bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, kikaba kandi cyarahungabanyije ubukungu mu nguni zitandukanye z’ubuzima.

Icyo kiganiro biteganyijwe ko gitangira ku isaha ya saa munani z’igicamunsi kuri iki cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

mwiriwe neza? Ni izihe ngamba mufite mukuzamura ubushobozi bw’ umuguzi ko umucuruzi yakomeje kubazwa nk’ ibyo yabazwaga mbere yibi bihe kd ubushobozi bw’ uwamuguriraga ari ntabwo? Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Turabaza isaha ikiganiro giteganyijwe kuberaho. Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Turashaka kumenya isaha ikiganiro kiberaho. Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Ese ni ku yihe saha?
Ese kizaca kuri Radio/TV Rwanda?

DUSHIMIYIMANA Prosper yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Mwakoze cyane kubwuyumwanya mwongeye kuduha.
Ndabaza nti ikiganiro kizatangira saangahe?

Nathan Niragire yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Minister nakosore hakiri kare rubanda rutariroha mu mihanda ngo rwamagane police, kabone nubwo waba uri umunyepolitiki agomba kugezwa imbere yubutabera kuko bikomeje rubanda rwaba ibyihebe kandi RPF yaraje guca akarengane n’ihohoterwa.
Niba Police ikora amakosa abayakora bagasubiye gukora ikosi bakogerezayo imbunda ibyo guhangana n’umuturage bakabivamo, azabasure yabateguje azabona byinshi nuko ajyayo yabateguje bakamuhisha ibyo bakora.

Elias Kawesa yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Wowe erias impamvu uvuga gutyo ntago urabona abo baraswa uko baba barwanya inzego zumutekano hari naho babambura imbunda urumva uwo muntu wamukorera iki? Wareka akakwambura imbunda ? Abantu mukunze kuvuga ngo police irasira abantu ubusa uwazabaha mukajya mujya kudufatira abananiranye wenda mwebwe ntacyigomeke cyajya cyibacika

Gaspard yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka