Perezida Kagame agereranya urugerero n’ifumbire mu mitwe y’urubyiruko
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yasabye abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye guha agaciro ibikorwa by’urugerero, agereranya n’ifumbire ituma ubwenge n’uburere by’urubyiruko bitanga umusaruro wo kurinda igihugu gusubira mu bihe bibi nka Jenoside, ahubwo kikarushaho kunga ubumwe no gutera imbere.
Umukuru w’Igihugu waganiriye n’abanyeshuri barangije ayisumbuye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/06/2013, yabihereye ku kuba Urugerero rujya gutangira, harabayeho kwinangira kwa bamwe bavugaga ko ari agahato bashyizweho.
Yongeraho ko hari na bamwe mu babyeyi babo babyinubiraga bavuga ko abana babo bashobora kuzahura n’inzara cyangwa umunaniro.

Ati: “Usibye ko mu ngo zimwe na zimwe hari inzara iruta iyo ku rugerero, icyo nabamenyesha ni uko urugerero rugaburira umuntu ibirenze ibyo kurya bivura inzara yo mu nda.
Ni ifumbire ibafasha gutekereza no gushobora kwirinda ibibi igihugu cyanyuzemo, ahubwo rugafasha gutera imbere.”
Nk’uko ku rugerero abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bakoze ibikorwa by’amaboko bifite ingaruka nziza ku iterambere rusange ry’igihugu, ngo banahigiye amateka Igihugu cyanyuzemo, afabafasha kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Perezida Kagame ati:” Umurima utagira ifumbire nta musaruro utanga; nibwo mubona umuntu agenda mukagira ngo aruzuye kandi wenda atekereza gutema mugenzi we, mu burere bwe nta fumbire na busa aba afite, kutabaha uburere bwiza rero twaba tubiba imbuto yongera ikavamo ibyo twabonye mu mateka yacu.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe kizira kwicwa n’inzara cyangwa ubukene, abo banyeshuri bagomba guhaguruka bagakora, bakiga neza, byaba ngombwa bakarara amajoro, bakareka guhugira mu iraha no kwidagadura.
Yabwiye abanyeshuri ko imyifatire myiza mu buzima ari ingenzi cyane kugira ngo umuntu agere ku cyo yifuza.
Yabasabye kureka kwitwara nka bamwe muri bo “bamanura amakabutura bakayageza mu ntege,” cyangwa bakishora mu biyobyabwenge, aho ngo iyo babaye benshi bashobora gutuma igihugu cyose cyadukamo ibibi.”
Umutahira mukuru w’itorero ry’iguhugu, Boniface Rucagu, yasobanuye ko urugerero rukomeje ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize, aho ngo ubu bagiye kumara amazi arindwi, ariko basoreza ku mezi 12 angana n’umwaka.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni Byagaciro kubwiyo gahunda
President wa republica tubashimira igitekerezokiza cy’urugerero yari Emmanuel Maniriho umunyeshuri usoje amashuri yisumbuye anaboneyeho gusaba imirimo
Ni ngobwa ko urugerero rubah mu rubyiruko kuk bivana ibitekerez bishaj byatez ingaruka mbi cyane cyane bigatuma iterambere risubira inyuma.
itorero ry’iry’igihugu ndetse n’urugerero nibo bayobozi b’ejo bazaza beza b’igihugu kandi bafitiye igihugu akamaro, ibi rero n’intambwe nziza cyane kandi ishimishije u rwanda rumaze kugeraho kandi ruzakomeza kugenderaho igihe cyose, ibi n’ibyo kwishimira kandi ni ibyo gushoimira abagize itorero ry’igihugu.