Perezida Kagame abona nta mpamvu Omar El Bashir yakumirwa mu nama ya AU

Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko nta mpamvu abona u Rwanda rwakumira Umuyobozi wa Sudan, Omar El Bashir mu nama ya Afurika yunze Ubumwe (AU) izabera mu Rwanda, mu gihe abayitegura baba bamutumiyemo.

Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu yatuma Omar El Bashir akumirwa mu nama ya Afurika yunze Ubumwe, mu gihe abayiteguye bamutumira.
Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu yatuma Omar El Bashir akumirwa mu nama ya Afurika yunze Ubumwe, mu gihe abayiteguye bamutumira.

Mu kiganiro amaze kugirana n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Gicurasi 2016 i Kigali, ku kibazo cy’uko amahanga atishimiye ko Uganda yatumiye Omar El Bashir mu muhango wo kurahira kwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni kubera ko yashyiriweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) impapuro zo kumuta muri yombi, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakira inama, ko atari rwo rwayiteguye.

Kubera iyo mpamvu ngo ntabwo u Rwanda rufite ububasha cyangwa ngo rwange kwakira buri wese uzaba watumiwe muri iyo nama kuko atari rwo rwayiteguye.

Agira ati “U Rwanda ntabwo ari rwo rwateguye iyi nama ni rwo ruzakira inama ntabwo rero twe tureba ngo ‘tuzakire nde cyangwa nde?’ Tuzakira buri wese uzatumirwa.”

Yongeraho ko Sudan ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi ko nta mpamvu yo guheza Umukuru wa Sudan Omar El Bashir igihe yazitabira iyo nama iteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2016.

Agira ati “Ibyo kwakira abazitabira inama ni inshingano zacu, none se twareka kwakira umuntu ngo ni uko ICC yavuze?”

Perezida Kagame yongeyeho ko nta masezerano u Rwanda rwigeze rusinyana n’uru Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Inama ya AU izaba muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye kandi rwishimira kuzayakira neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo intore izirusha intambwe ivuga nibyo, u Rwagasabo ruzakira abatugana bose . Ese ubundi urwo rukiko rubogama birenze ukwemera ninde waruha agaciro! Genda Africa waragowe!!!!

Bineza yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Icyo prezida nitoreye yemeje nicyo ngenderaho. Ababyumva ukundi ubwo nano bafite uwabo.

Kennedy Maridadi yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka