Perezida Hichilema yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigiye gukorwa mu gihugu cye
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, wagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi ibiri, yasobanuye ko ibyo yabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (ku Gisozi) ari agahinda n’igisebo ku bantu, bikaba bikwiye kwibukwa mu gihugu cye, kugira ngo akumire ubugome hakiri hare.
Hari mu kiganiro uwo Mukuru w’Igihugu ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bagiranye n’Abanyamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023.
Perezida Hakainde avuga ko ibimenyetso yabonye ku Rwibutso rwa Jenoside, bimwereka ko urwango rukwiye kugira aho rugarukira n’ubwo abantu bamwe baba badafite ubwo bushobozi, bwo kwishyiriraho umupaka wo kurukumira.
Ati "Iyo abo bantu badafite ubwo bushobozi bwo kwishyiriraho umupaka w’urwango, abandi bagomba gutera intambwe bakabikora, kugira ngo ariya mahano (ya Jenoside) atazongera kubaho ukundi".
Perezida Hichilema avuga ko yahaye agaciro ibikorwa bijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’imwe mu nzira zakumira imikorere mibi y’ubuyobozi no kubaka ejo hazaza h’ibihugu muri rusange.
Ati "Kugeza ubu turacyavuga Jenoside yakorewe Abayahudi, kandi ni byiza ko tuyivugaho, kuri njye byampaye icyuho cy’amakuru, iyo tugize icyo tubona mu gihugu runaka ni inshingano ko tugomba gushaka igisubizo tudategereje ko amazi arenga inkombe, cyane ko ibyakorewe hano byari byateguwe".
Perezida Hakainde avuga ko ibihugu byombi bigomba kuzamura amabendera y’imikoranire, guhanahana amakuru no gukorera hamwe nk’umuntu umwe, kuko ngo bitabaye bityo amasezerano Zambia n’u Rwanda byagiranye mu by’umutekano no guhanahana amakuru, ngo yaba nta cyiza azaniye abaturage.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko atari mu bijyanye n’imiyoborere gusa, umuntu yagombye no kureba kure hakabaho ubufatanye mu gushaka umusaruro w’ibiribwa, byaziba icyuho cy’ibyaturukaga mu bihugu birimo intambara nka Ukraine n’u Burusiya.
Perezida Kagame ati "Twagombye kureba ngo ni ikihe gihugu iwacu kirusha ibindi guhinga ibinyampeke, kwishakira ifumbire n’ibindi bijyanye n’ibiribwa, hashingiwe ku masezerano twagiranye n’ibyerekezo dusangiye".
Perezida Hakainde wa Zambia asobanura uruhare Abakuru b’Ibihugu bya Afurika barimo kugira mu kunga Ukraine n’u Burusiya, cyane ko na we yari mu itsinda ryagiyeyo mu cyumweru gishize, avuga ko igihe kigeze ko Afurika itagomba kurebera gusa, ahubwo ikeneye kwicara mu myanya ifata ibyemezo.
Atanga urugero ku Rwanda ko rutangiye kuba igisubizo cy’Ubuzima ku rwego mpuzamahanga, kuko rurimo kubaka inganda z’imiti n’inkingo, harimo n’urwo kurwanya Covid-19 yateye Isi kuva mu myaka itatu ishize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|