Perezida Denis Sassou Nguesso yashimye urugwiro yakiranywe mu Rwanda
Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yakiranywe urugwiro na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’Igihugu, ndetse yakirwa n’itorero ry’Igihugu, Urukerereza mu kumuha ikaze.
Perezida Sassou Nguesso yashimye uko ibirori byo kumwakira byateguwe, ndetse n’urugwiro bamugaragarije.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Ni ibyishimo byinshi kongera kugera ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023. Ndashimira umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti, Perezida Paul Kagame ku butumire yampaye. Ndanashimira byimazeyo abavandimwe, Abanyarwanda ku buryo bateguye bwo kunyakira neza.”
Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, bakagirana ibiganiro mu muhezo muri Village Urugwiro, Perezida Sassou Nguesso yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anashyira indabo aho bashyinguye.
Perezida Sassou Nguesso yasobanuriwe amateka ya Jenoside, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Biteganyijwe ko Perezida Sassou Nguesso uruzidnuko rwe ruzakomeza ejo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2023, akazasura ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ritangiza ibidukikije rya RICA riherereye mu Bugesera.
Uru ruzinduko rwa Perezida wa Perezida wa Congo Brazaville, rushimangira umubano n’ubutwererane bw’u Rwanda n’icyo gihugu, bimaze igihe kirekire kuko byatangijwe mu mwaka wa 1976.
Umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho gukomera guhera mu 2010, ubwo Perezida Kagame, yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.
Nyuma yaho Perezida Denis Sassou Nguesso na we yasuye u Rwanda. Muri 2022 kandi Perezida Kagame yongeye gusura Congo-Brazzaville.
Mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, Congo-Brazzaville n’u Rwanda byasinyanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, uburezi, ibidukikije, ishoramari, imyuga, n’ubukungu.
Kuri ayo masezerano kandi haje kwiyongeraho ayerekeye ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi, inganda n’ibindi.
Inkuru zijyanye na: Denis Sassou Nguesso
- Perezida Kagame yagabiye Denis Sassou-Nguesso Inka z’Inyambo
- Le Président Sassou-Nguesso visite l’Institut Rwandais pour l’Agriculture de Conservation (RICA)
- Le discours du président congolais, Denis Sassou Nguesso, devant le parlement rwandais
- See how President Kagame received Sassou-Nguesso at Kigali International Airport
- President Sassou-Nguesso pays tribute to Genocide victims at Kigali Memorial
- Perezida Sassou-Nguesso yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu kugarura umutekano
- Perezida Denis Sassou-Nguesso yasuye ishuri rikuru rya RICA
- Perezida Kagame yambitse Denis Sassou-Nguesso umudali w’icyubahiro
- Ni ngombwa ko ibikorwa by’urugomo n’intambara bihagarara - Perezida Sassou Nguesso
- Perezida Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda
- Perezida Denis Sassou Nguesso aragirira uruzinduko mu Rwanda
- Louise Mushikiwabo yambitswe umudali w’ishimwe
- Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Sassou-N’Guesso ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame
- Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Congo Brazzaville
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo Brazzaville
- Perezida Kagame ari mu ruzinduko i Brazzaville
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|