Perezida Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu bikorwa biteganyijwe harimo ko aza gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, akaza kugirana ibiganiro n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse akaza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya Dipolomasi na Politiki, kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo-Brazzaville ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati (CEEAC).

Si ibyo gusa kuko mu 2022, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu i Brazzaville mu Murwa Mukuru wa Repubulika ya Congo, yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we, Denis Sassou Nguesso.

Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.

Ni mu gihe kompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir, yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011. Kuri ubu RwandAir ikorera ingendo i Brazzaville gatatu mu cyumweru.

Perezida Denis Sassou Nguesso yakiriwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame
Perezida Denis Sassou Nguesso yakiriwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame

Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za Kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga no guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, Denis Christel Sassou Nguesso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka