Perezida Denis Sassou Nguesso aragirira uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri atangira kuri uyu wa Gatanu tariki 21 kugeza kuya 22 Nyakanga 2023.

Abakuru b'Ibihugu byombi basanganywe umubano mwiza
Abakuru b’Ibihugu byombi basanganywe umubano mwiza

Perezidansi ya Repubulika ya Congo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje iby’uru rugendo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023.

Aya makuru avuga ko Perezida Sassou Nguesso yatumiwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Umwaka ushize muri Mata, Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville kuva ku ya 11 Mata 2022.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, ndetse bakurikirana umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye, yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi.

Aya masezerano akaba azibanda ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ubukorikori, umuco n’ubuhanzi.

U Rwanda na Congo bifitanye umubano mwiza uhereye mu 1982. Mu rwego rwo kwagura uwo mubano, hagiye haterwa intambwe n’impande zombi mu bihe bitandukanye binyuze mu bikorwa bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka