Perezida Archange Touadéra yageze mu Rwanda

Perezida wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra wari utegerejwe mu Rwanda yamaze kugera i Kigali, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, biteganyijwe ko Perezida Touadéra ahita akomereza muri Village Urugwiro, aho yakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bakagirana ibiganiro hagati yabo hanyuma bakaza kuganira n’itangazamakuru.

Biteganyijwe ko Perezida Touadéra asura inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iyo nzu ikaba iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, azanasura kandi Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi i Musanze ndetse n’ibindi byiza nyaburanga by’u Rwanda bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka