Perezida Ali Bongo wa Gabon ari i Kigali mu biganiro na Perezida Kagame
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yageze mu Rwanda, aho aje mu ruzinduko rw’akazi, ahita yakirwa na Perezida Kagame.

Perezida Kagame yakiriye Ali Bongo wa Gabon
Perezida Bongo yageze mu Rwanda ahagana mu masaha y’isa Tanu zo kuri uyu wa Kabiri tari 13 Gashyantare 2018.
Bimwe mu bimuzanye mu Rwanda biraza kuganirwa mu kiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu. Abaperezida bombi baraza kuba baganira n’itangazamakuru kuri byinshi ku mubano w’ibihugu byombi.
Ari mu rugendo rw’umunsi umwe, ariko u Rwanda na Gabon bisangiye umubano mwiza mu by’ubutwererane n’ubukungu.

Perezida Bongo yakiriwe na Minisitiri Mushikiwabo

Perezida Kagame yahise yakira Perezida Bongo mu biro bye



Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Arakaza neza mu rw’imisozi igihumbi
Tumuhaye ikaz turamwishimiye