Pax Press irahugura abanyamakuru mu gukora inkuru zifitiye akamaro umuturage
Abanyamakuru 30 bo mu Rwanda bakora mu bitangazamakuru bitandukanye bari mu mahugurwa mu karere ka Karongi, yateguwe na Pax Press mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo gukora inkuru zubaka.
Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, yatangarije Kigali Today ko abanyamakuru bo mu Rwanda bagerageza gukora itangazamakuru rivuga ibikorerwa mu nzego z’ibanze; ariko arasanga hakiri byinshi bakeneye guhugurwamo.
Urugero nko gukora inkuru zirebana n’ibikorwa by’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, n’uburyo abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa.
Twizeyimana yabisobanuye agira ati: “Abanyamakuru akenshi usanga dukora inkuru zivuga ibyo umuyobozi runaka yavuze cyangwa se amanama yabereye i Kigali, ugasanga baritwara nk’abamenyakanisha gahunda za Leta, mu by’ukuri ntibakora inkuru zigaragaza uruhare rw’abaturage muri izo gahunda n’icyo byabunguye kuzigiramo uruhare”.

Twizeyimana atanga urugero rw’aho usanga abaturage barashyizeho ibimina by’ubwisungane mu buvuzi, cyangwa umuturage ufata iya mbere akoroza mugenzi we, ibintu nk’ibyongo biba bigomba kuvugwa mu itangazamakuru.
Umuyobozi w’ikinyamakuru Intego, Uwizeyimana Marie Louise, nawe witabiriye ayo mahugurwa yemeza ko abanyamakuru bagira amakosa amwe n’amwe bakora babitewe n’ubumenyi buke.
Aragira ati : « Hari abanyamakuru bamwe usanga bibanda ku makuru asenya Leta, abandi ugasanga barabogamira kuri Leta. Icyo rero ni cyo twaje guhindura ahangaha. Ni ukuvuga ngo tugomba gukora inkuru zidafite uruhande runaka zibogamiyeho kandi zikagira impinduka nziza zizana mu buzima bw’igihugu ».
Amahugurwa ya Pax Press ni umushinga watewe inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i burayi (Union Européenne), uzamara imyaka ibili.

Iyo umwaka ushize bashyiramo abandi banyamakuru bashya 20 bakabahugura ariko abasanzwemo nabo bagakomeza gushyira mu bikorwa ibyo bize, bakora ibiganiro n’amakuru bigomba gutambuka mu bitangazamakuru bakorera.
Umuhuzabikorwa wa Pax Press yavuze ko banateganya gukora ibiganiro 150 (kimwe gifite iminota 15) bikazajya bica ku maradio atatu atandukanye kugira ngo ba baturage bagira uruhare muri gahunda za Leta nabo babashe kumva ko ibyo bakora bihabwa agaciro kandi bikamenyakana.
Pax Press ni umwe mu banyamuryango ba SYFIA Grand Lacs nayo ikaba umunyamuryango wa SYFIA International. Bahisemo gukorera amahugurwa ku Kibuye kugira ngo abanyakuru babashe gukurikira neza amasomo bari ahantu hatuje, cyane cyane ko iyo bari i Kigali usanga hari byinshi bibarangaza bamwe bagakwepa amahugurwa bagiye gutanga amakuru.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|