Paul Kagame yashimiye abakandida bahatanye na we mu matora
Perezida Kagame yashimiye amashyaka umunani yamutanzeho umukandida, by’umwihariko anashimira abakandida babiri bari bahanganye na we mu matora.

Perezida Kagame yari ahanganye mu matora na Mpayimana Philippe wiyamamazaga nk’umukandida wigenga, na Dr Frank Habineza wari umukandida watanzwe n’ishyaka rya Democratic Green Party.
Nyuma yo gutangaza amajwi y’agateganyo yavuye mu matora, aba bakandida batangaje ko bakiriye neza ibyavuye mu matora, banizeza Perezida Kagame watowe ko biteguye gukomezanya na we urugendo rwo kubaka igihugu.
Perezida Kagame mu muhango wo kurahira kwe, yaboneyeho umwanya wo gushimira abaturage bongeye kumugirira icyizere, anabizeza ko azarushaho kubateza imbere.
Ati” Ndabashimira icyizere mwongeye kungirira, ariko icy’ingenzi ni icyizere mwifitemo. Gukomeza kubakorera ni ishema kuri njye".
Ohereza igitekerezo
|