Pastor Rick Warren afata Perezida Kagame nk’umuyobozi udasanzwe

Pastor Rick Warren, umunyamerika ufitanye ubucuti bukomeye n’u Rwanda, aratangaza ko Perezida Kagame ari umuyobozi udasanzwe, kubera ko mu buyobozi bwe ashyira imbere inyungu z’abaturage imbere y’ize.

Pastor Rick Warren ashima ubuyobozi bwa Perezida Kagame
Pastor Rick Warren ashima ubuyobozi bwa Perezida Kagame

Ibi Pastor Rick Warren yabivugiye mu mahugurwa ku buyobozi bufite intego, arimo kubera muri Kigali Convention center, aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe n’abandi bayobozi muri Guverinoma no mu zindi nzego, ndetse n’inshuti z’u Rwanda zaturutse hanze y’u Rwanda mu itorero rya Saddleback church.

By’umwihariko avuga kuri Perezida Kagame, Pastor Warren mu nyigisho zarimo gusobanurwa na Pastor Antoine Rutayisire, yavuze ko Kagame Paul ari umuyobozi utandukanye na benshi yahuye na bo.

Pastor Warren yagize ati “Iteka ryose ahitamo ikizagirira Abanyarwanda akamaro kuruta ibizamugirira akamaro we ku giti cye. Ntabwo mbivuze kubera ko yicaye hano, ni uko nzi neza ko ubwo ari bwo buyobozi bukwiriye. Nukora ibikungura wowe ubwawe, nta muyobozi ukurimo.”

Pastor Rick Warren yanasobanuye uburyo umuyobozi agomba kubaho ubuzima bwe nk’uri mu gihe kizaza, aho aba agamije kugeza abo ayobora kandi heza.

Pastor Warren akomeza asobanura ko iyo myitwarire ireba umuyobozi uwo ari we wese, ari uyobora abikorera, abo muri Guverinoma, mu matorero n’ahandi hose haba umuyobozi n’abayoborwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka