“Pasteri cyangwa Padiri yaza iwawe gukora iki? Umwishyira atagutumiye!” Marie Immaculee Ingabire

Bamwe mu baturage barimo n’Umuyobozi wa Transparency International baranenga imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku kwemera, kutegera abakene ikifashiriza abishoboye.

Ingabire Immaculee mu banenga imikorere y'imwe mu miryango itari iya Leta
Ingabire Immaculee mu banenga imikorere y’imwe mu miryango itari iya Leta

Imwe muri iyi miryango hamwe n’inzego zitandukanye za Leta, bahujwe na Never Again Rwanda kuri uyu wa gatanu, ibagaragariza inyigo ibasaba kuvugurura imikorere muri gahunda zo kurwanya ubukene.

U Rwanda rufite imiryango itari iya Leta hamwe n’ishingiye ku kwemera irenga 2,246, ikaba ikorera hirya no hino mu gihugu, ariko bamwe mu baturage bayinenga kutabafasha gutera imbere.

Umuturage w’i Burera witwa Murwanashyaka avuga ko kimwe nk’ahandi henshi, umudugudu atuyemo urimo abakene, ariko imiryango nterankunga(itari iya Leta) ikaba ngo yifashiriza abishoboye.

Ati “Umuryango runaka ntiwaba avuye muri Amerika ngo umenye aho abakene bari, ba nyirawo banyura ku muyobozi kugira ngo abarangire abakene bo gufashwa, we akabereka abatari abakene”.

“Iri ni ryo kosa rihari. Urumva umuyobozi w’inzego z’ibanze niba dusangira akantu, azatanga njyewe kugira ngo mfashwe, niba ari ugutanga amabati, mbona bayaha uwari usanzwe yubakishije amabati”.

Ibi kandi bishimangirwa n’Umuyobozi wa Transpancy International-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, uvuga ko bimutangaza kumva abinubira ko abayobora amadini n’amatorero batabegera ngo babakemurire ibibazo by’ubuzima bubi barimo.

Ati “Pasteri cyangwa Padiri yaza iwanyu gukora iki umwishyira buri cyumweru, atanagutumiye! Nugerayo arakubwira ibye, ibindi(by’ubukene bwawe)ntabwo abishinzwe ‘please’!”

Akomeza anenga imwe mu miryango itari iya Leta ku bera
guta umurongo isanzwe yarihaye kubera gukurikira abaterankunga bafite amafaranga ariko badahuje nabo.
Mme Ingabire agira ati “Buri wese nagume mu ruhande aherereyemo, bitari ukumva amafaranga mu buringanire ugasimbukiramo”.

“Wakumva amafaranga mu bijyanye na SIDA ukajyamo, ndetse ugatangira no kwisobanura ko nta gitangaza kuba wagiye aho hombi, ukavuga ko byuzuzanya, ni yo mpamvu tuzahora tujarajara”.

Mu kumusubiza, umwe mu bashumba b’amatorero ya gikirisitu, Rev Julie Kandema w’Abapresbyterienne, avuga ko asobanukiwe n’imibereho y’abakene bo muri iryo torero, ahubwo ko ikibazo afite ari icyo kutababonera amikoro bose.
Ati “Bariya bantu mukorera ubuvugizi turabafafite, dukeneye kumenyana namwe kugira ngo uwifuza kubafasha jyewe mbamugezeho mu buryo bwihuse”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB), Dr Usta Kayitesi avuga ko bitazashobokera imiryango itari iya Leta ndetse n’indi ikorera ubuvugizi abaturage, gukora idafite ubushobozi buhagije .
Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kugisozi harabubaka ubujagari bitwaje ngo naba police abaturange basazwe bo bagasenyerwa

Alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Ibyo INGABIRE Immaculee avuga nibyo.Dukurikije bible,ntabwo abantu bakwiye "kwishyira pastor", bamushyiriye amafaranga.Cyane cyane ko ayakoresha ku nyungu ze ahanini (umushahara wa buri kwezi,imodoka,inzu,etc...).Yesu yasize adusabye kujya kubwiriza abantu tubasanze aho bari nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga (mu ngo z’abantu,mu mihanda,mu masoko,etc...).Kandi tukabikora ku buntu nkuko matayo 10:8 havuga.Tukabifatanya n’akazi gasanzwe kugirango tubeho.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga abwiriza abantu abasanze aho bari,yabifatanyaga no kuboha amahema (tents) akagurisha kugirango abeho.Gukorera Imana,bisaba Kwitanga,Kwigomwa no Kunyurwa n’ibyo utunze.Iyo wiyita "umukozi w’Imana",nyamara ugamije ifaranga,Imana igufata nk’umukozi w’inda yawe nkuko Abaroma 16:18 havuga.Bible yerekana neza ko Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara/Numbers 18:24.Yesu ntabwo ariwe washyizeho Classes zo mu madini y’iki gihe (pastor,padiri,reverand,bishop,etc...).Nkuko tubisoma muli Yohana 14:12,Yesu yasize asabye "umukristu nyakuri wese" gukora UMURIMO nawe yakoraga wo Kubwiriza kandi ku buntu.

hitimana yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka