Pasiteri yasohoye abakirisitu mu rusengero none baratabaza
Abakristo b’Itorero “Umusozi w’Ibyiringiro” basohowe mu rusengero rw’umwe mu bapasiteri baryo; batangaza ko barenganye kuko batabanje gusubizwa ibyo barutanzeho.
Tariki 28/9/2015, nibwo ubuyobozi bw’umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, bwategetse Itorero Umusozi w’Ibyiringiro rikorera mu mudugudu wa Musebeya, akagari ka Muganza, gusohora ibikoresho bya ryo mu rusengero rwubatse ku butaka bwa Pasiteri Bizimana Ibrahim, akaba n’umugabo w’umushumba w’Itorero Bishop Mukabadege Liliane.
Abakiristo bibajije impamvu ubuyobozi bufashe icyo cyemezo bavuga ko kirimo akarengane, kuko n’ubwo badahakana ko urusengero ari urwa Pasiteri Bizimana, hari uruhare bagize mu kurwubaka.

Ibyo bikorwa, ku bufatanye n’ubuyobozi, ibyo bikorwa byahawe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni enye zigombaga kwishyurwa mbere y’uko basohorwa.
Umwe muri bo ati “Ikibabaje ni uko ubuyobozi bushyigikiye ko dusohoka mu rusengero, kandi amasezerano twagiranye atarayubahiriza. Yagombaga kubanza kuduha amafaranga y’ibikorwa twakoze akabona kudusohora. Yazindutse aza ku rusengero ashingura icyapa, yica urugi, aza yitwaje inkoni agiye kuyinkubita”.
Pasteri Bizimana Ibrahim, atangaza ko amafaranga yasabwaga yayatanze ku buyobozi bukuru bw’itorero bukuriwe n’umugore we Bishop Mukabadege Liliane ariko nta nyandiko ibigaragaza. Gusa umugore we n’abandi bafatanyije kuyobora itorero bahamya ko ayo mafaranga ntayatanzwe.

Pasiteri Bizimana ati “Amafaranga nayatanze imbere y’umuyobozi mukuru w’Itorero n’abandi bagize komite y’itorero ariko ntibashaka kubyemera.”
Akomeza avuga ko umugore ashaka kwitiranya umutungo w’urugo n’uw’itorero, ariko na none umugore we agashinja umugabo gushaka kwiba amafaranga y’abakiristo kandi ngo ntiyabimushyigikiramo.
Mwitiyeho Gratien, Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Runda, wakurikiranye iki kibazo kuva gitangiye, avuga ko nta karengane ubuyobozi bukorera abakiristo ahubwo ngo asanga ikibazo kiri muri iri torero ariko riyobowe n’umugore n’umugabo bagirana amakimbirane mu rugo rwa bo bikagira ingaruka ku bayoboke b’itorero.
Aragira ati “N’ubundi izo miliyoni enye zagombaga kuva mu mutungo w’umuryango wa bo. Abaturage baguye mu gihirahiro”.
Ubuyobozi bwari bwahuje impande zombi muri werurwe 2015, none bwashubije Pasiteri Bizimana uburenganzira ku rusengero naho Itorero rigirwa inama yo kwiyambaza ubutabera.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Nagatangaye icyiza BRAHIMU (not IBRAHIM) yakora. Nasubire gutwara amakamyo no kwigisha karaté naho ubundi iby’Imana biramukoraho. Kuba byonyine yarataye umugore bafitanye abana agasanga undi mugore witwa ko nawe asenga ni satani neza neza. inama: Sanga umugore wawe umusabe imbabazi uve kukubeshyabeshya ngo uri apotre! ibaze ba apotres 2 bananiwe kubaka urugo. kwanza nta n’umwana uzamubonaho.
Yari Mujyanama/umukozi w’Imana yaremye Ijuru n’Isi.
Bajye bashakira ubuzima mubindi, ntibakayobere muby’Imana, ngo bashakiremo amaramuko, muby’Imana hashakirwayo ubugingo, ariko iyo mubijyiyemo mushaka ibintu Imana irabagaragaza, nimureke umusozi w’ibyiringiro Imana igaragaze ko atariwo by’ukuri, bantu b’Imana dushake ubwami bw’Imana nidushaka ibintu tubishakire hanze y’itorero.
Ibi byose biterwa ninda nini...Pasteur agafunga itorero akirukana abakiristo , aba nibabandi baba bashinze itorero ritaravutse, ubundi itorero riravuka ntirishingwa, niyo mpamvu ibintu nkibi bibaho Imana idutabare kandi ibabarire ibyaha by’iyisi
Imana itabare itorero ryayo ibi birasa nkaho twageze mubihe byanyuma bibilya ivuga.
Birababaje, satani nimubi yaje kwica no gusahura koko.
aka ni akumiro ikibi ko gikomeje kuganza ikiza, ayo mafaranga bishyuza pasiteri se nayo bari baramugurije? niba baritanze ngo itorero ryubakwe kuki bumva bakwishyuza?
itorero niba ryali rizwi kuki bo bemeye kwitanga kukibanza kitari kumazina y’itorero, nibihangane basenge cyane ikibi ntigikomeze kuganza bigeze aha.